Ni ubwawe

Umunsi umwe  muganga w’abasazi yageze mu kigo cy’abasazi I ndera, ni uko agikora kuri umwe wari wiyicariye hafi aho aba aramutombokanye aramwirukankanye; muganga ava hasi kibuno mpa amaguru, uko akebutse inyuma akabona umusazi aracyamuriho yiruka amagaru adakora hasi, muganga akarushaho gushya ubwoba nawe agafumyamo, bava indera biruka n’amaguru, barakomeza ku murindi, bariruka barirukaaaa barenga I kabuga, umusazi ntiyaruha arakomeza adirigana dogiteri ye, bageze kw’isumo muganga yumva atangiye kunanirwa, ariko yareba ukuntu umusazi amuri inyuma aza yahoreye arihangana arakomeza akozamo; ni uko bageze I rwamagana muganga ibihaha biranga abura imyuka arahagarara ati “yewe urwishigikiye ararusoma ka mpagarare ninjye wamwikoreshejweho sinarenga hano angenze uko ashaka uyu munyagwa ntajya aruha….”; ni uko umusazi uko yakaje yahoreye aba afashe dogiteri ari kwahagira ati “NI UBWAWE; NGUBWO NAWE…….”(ubute)…….; atangira kuririmba ati “SINJYA NICARAAAA, MPORA MPAAAGAAZE AYIWEE…..”

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.