Ni umuyehova, yakinnye imyanya yose mu kibuga: Yumba Kaite agarutse mu Magaju kuyazamura

Umukinnyi Yumba Kaite wari waratandukanye n’Amagaju yamaze kwemeza ko agiye gusubira gukinira iyi kipe akayifasha kongera kuzamuka mu cyiciro cya mbere.

Yumba Kaite

Yumba Kaite

Yumba aganira na Kigali Today yagize ati “Ngiye gufasha ikipe y’Amagaju FC muri iyi mikino ya play-off (kamarampaka) kugira ngo turebe ko twafatanyiriza hamwe tukareba ko twayigarura mu cyiciro cya mbere, nituramuka tuzamutse nshobora kuzasinya andi masezerano.”

Yumba Kaite avuga ko amasezerano yagiranye n’Amagaju ari ayo kuyakinira iyi mikino ya Kamarampaka hanyuma mu gihe ikipe yaba ibashije kuzamuka bakazongera bakaganira.

Uretse Yumba Kaite, iyi kipe mu rugamba irimo rwo kongera kuzamuka irimo gushakisha n’abandi bakinnyi bafite ubunararibonye, amakuru ava muri iyi kipe avuga ko n’abakinnyi nka Sebanani Emmanuel Crespo na Ndahinduka Michel bakunda kwita Bugesera barimo kugirana ibiganiro kandi biri kugenda neza.

Yumba Kaite ni umukinnyi wakiniye Amagaju mu 2004 agarukamo muri 2012 aho yanayabereye Kapiteni, aza gutanduka na yo muri 2019 none yongeye kuyasubiramo ku nshuro ya Gatatu.

Yumba avuga ko umupira we watangiriye mu mashuri abanza, uzamuka cyane ageze mu mashuri yisumbuye mu Bigugu aho yaje kwigaragaza cyane.

Uretse GS Bigugu yakiniye hagati ya 2001 na 2004 akanatwariramo igikombe gihuza amashuri ku rwego rw’igihugu, yakiniye n’ibindi bigo nka GSO Butare, GS Gahini na St Joseph Kabgayi.

Yumba wari umaze gutwara igikombe cy’amashuri ku rwego rw’igihugu mu 2004 yabengutswe n’ikipe y’Amagaju FC ayikinira mu cyiciro cya kabiri binageza aho yerekeza muri Mukura.

Ubwo yari ari muri Mukura yatozwaga n’umutoza Ruremesha yarigaragaje bigeza ubwo yifujwe na APR FC ariko ntiyabasha kuyerekezamo nyuma yo kugirana ibibazo na Mukura aho yavugaga ko bagifitanye amasezerano.

Icyo gihe ngo APR FC ntabwo bumvikanye hahise haza na Rayon Sports iramwifuza ariko na yo biranga ahitamo gusubira mu Magaju yari yarakiniye mu 2004.

Mu bindi uyu mukinnyi azwiho ni uko yakinnye ku myanya yose mu kibuga.

Muri Mukura, umutoza Bizimungu Ally yamukuye kuri rutahizamu amugira umukinnyi wo hagati rimwe na rimwe agakina mu izamu.

Mu ikipe y’Amagaju FC, ubwo yahasangaga umutoza Bizimana Abdul Bekeni yaje kugirwa myugariro n’umukinnyi wo hagati .

Yumba ari mu rungano rw’abakinnyi bamaze igihe muri ruhago y’u Rwanda kuko yatangiye gukina mu mwaka wa 2004, byumvikane ko amaze imyaka 16 akina ruhago mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri.

Yumba Kaite avuga ko mu bihe byiza yagize mu Magaju harimo igihe basezereraga AS Kigali muri 1/4 cy’igikombe cy’Amahoro muri 2017 bagakatisha itike ya ½. Iki gihe Amagaju yarimo n’abandi bakinnyi bakomeye nka Shabani Hussein Tchabalala yatsindiwe ku mukino w’umwanya wa gatatu na Rayon Sports ibitego 3-0.

Ubusanzwe amazina ye y’ababyeyi ni Nkurunziza Rachid, aya mazina ariko yaje kuyahinduza mu byangombwa bye yiyita Yumba Kaite.

Yumba asobanura ko yiyise aya mazina abikuye ku rukundo yakundaga umunya Mali Seidou Keita wakinaga muri FC Barcelone.

Naho Yumba ryo ngo ni izina ry’umusore ukunda kuba atuje rikomoka muri RDC.

Asengera mu idini ry’Abahamya ba Yehova, agakunda cyane ikipe ya Chelsea yo mu Bwongereza na FC Barcelone yo muri Esipanye.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.