Niba uri umusore dore ibintu byagufasha gutinyuka ukegera umukobwa watinyaga kandi umukunda

Abahungu benshi usanga bakunze kugira ikibazo cyo gutinya kuvugisha umukobwa bahuye bwambere , kuburyo hari abo bikomerera gutangira ijambo bikamera nko kwasa kw’ibuye , aha ugasanga umuhungu yabona umukobwa akamukunda ariko bikangirira imbere muri we mugihe byashobokaga ko aho bahuriye ariho hari kuba imbarutso y’urukundo rwabo.

Ariko ni mu gihe, kuko akenshi ushobora kugenda uhubutse ukahakura imbwa yiruka cyangwa ugaterwa bimwe bita indobo bigatuma uzinukwa n’ijambo cyangwa izina umukobwa mu kanwa kawe cyangwa kumubona. Aha hari inzira zagufasha kwigobotora ubwo bwoba mu gihe wabugize ukaba wabasha gutangira ikiganiro kinogeye amatwi cy’urukundo n’umukobwa watinyaga:

1.Ntuzasuzugure uburemere bw’akajambo “Bite”:  Ni akajambo gato ariko gafite imbaraga kakaba n’urufunguruzo rukomeye mu gutangira ikiganiro.

2.Shaka ikintu cy’ingenzi mwahurizaho hafi aho hantu muri. Icyo nacyo ni ingenzi kandi cyoroshye gihita gituma akwitaho mugakomezanya ikiganiro mukurije ku kantu gato.

3.Ba umuntu ufite amakuru y’ibyamamare ndetse n’ay’imyidagaduro ku buryo buhagije. Ibi abakobwa hafi ya bose barabyishimira kandi bakanabikunda.

4.Igire nk’umuntu ukeneye igitekerezo cye n’inyunganizi ku kintu runaka muri kuvugaho. Aha biba byiza cyane igihe muri kumwe n’inshuti zanyu kandi hakaba hari icyo utari kumvikanaho nazo bityo ukamusaba igitekerezo.

5.Buri gihe gerageza kuba ufite utuganiro twihariye kandi turyoheye amatwi dusekeje.

6.Gukora intego (gutega) hagati yanyu: Ibi bizagufasha guhura kwanyu gukomeza kubaho. Uku gutega bibaho wemeza cyangwa utomboza ko ikintu runaka kimwerekeyeho ari cyo, maze watsindwa ukamugurira icyo kunywa cyangwa akandi kantu gashimishije.

7.Gutangiza ikiganiro hamwe n’inshuti zawe kivuga ku byerekeranye n’imirango mungo ariko ukaba wizeye ko izo nshuti zawe zifitanye umubano wa hafi nawe. Iyi nzira nayo iba nziza kuko akenshi abantu baba bashaka kwihagararaho iyo haganiriwe ibyerecyeye n’imiryango ndetse n’ibibazo biyirangwamo.

8. Kugerageza kugira uruhare mu kiganiro cye utanga inyunganizi ndetse ibyo ari kuvugaho ukagira icyo wongeraho.

9. Kumuha icyo kunywa cyangwa kumugurira akantu ubona akeneye muri ako kanya. Nyuma y’ibyo byose, nta kabuza umubano uhera aho ukagera aho wifuza ndetse nawe akakwiyumvamo mukabana ubuziraherezo.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.