Asima ni indwara ikomeye twakita ko ari twibanire kuko akenshi umurwayi wayo ntakira. Hari bamwe bavuga ko iyo bimutse aho babaga hari igihe ikira, kandi koko ni byo. Usanga ikunda gukara cyane mu gihe cy’imvura n’imbeho nubwo kuri bamwe ikara mu gihe cy’ubushyuhe bwinshi.
Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe icyo umurwayi w’asima yakora kugira ngo ahangane nayo atagiye kwa muganga.
Guhumeka winjiza umwuka mwinshi
Ubusanzwe iyo duhumeka umwuka winjira ntuba ungana n’usohoka bityo mu dufuka tw’ibihaha ugasanga umwuka twinjije wabuze aho ujya.
Niba urwaye asima, dore uko ubigenza; humeka witonze ukurure umwuka mwinshi ushoboka noneho kwitsa ubikore gahoro gahoro, gutyo gutyo. Ibi byongerera ingufu ibihaha.
Imitini
Izi mbuto zizwiho byinshi byiza kuko zinazwiho guhangana na kanseri. Fata imitini 3 cyangwa 4 yumye uyinike mu mazi ashyushye ijoro ryose. Mbere yo kuyinikamo wibuke kuyironga n’amazi meza. Mu gitondo uyirye. Imitini izagufasha kumva ikibazo kiri gucyemuka.
Indimu
Fata ikirahure cyuzuye amazi ukamuriremo indimu yose. Ubinywe mu gihe uri kurya. Indimu yica mikorobi igasukura ibihaha.
Tungurusumu
Fata udutete 10 twa tungurusumu uducanire muri 30ml z’inshyushyu. Ibi biba byiza iyo asima ariho ikigufata. Unywe ayo mata ubikore 2 ku munsi.
Tangawizi
Fata akayiko gato k’umutobe wa tangawizi, uvange n’ubuki mu gikombe cy’amazi y’indimu. Ushatse wanongeramo Tungurusumu udutete 3. Ubinywe mu gitondo na nimugoroba.
Ifunguro
Mu byo urya ntihakaburemo imbuto, impeke, imboga rwatsi. Gusa ukirinda umuceri, lentille, isukari, amafiriti, inzoga, ibyo kurya byo mu nganda, ikawa.
Kwiyiriza no gukora siporo
Ushobora kwiyiriza rimwe mu cyumweru kugirango ugabanye ibyago bya asima. Uwo munsi wiyirije ukore udusiporo tworoheje, uri ahantu hari umwuka mwiza.
Icyinzari
Fata akayiko k’ifu yacyo uvange mu kirahure cy’amazi. Biba byiza kubinywa utararya.
Massage
Iyi massage ikoreshwa pommade ya camphré cyangwa camphré irimo amavuta ya sinapi (mustard oil). Ukora massage mu gatuza, bikahoroshya bigafasha guhumeka neza.
Amata n’ikimuri
Fata ikirahure cy’inshyushyu ishyushye wongeremo icyinzari n’amavuta y’inka, byombi ku kayiko gato. Ubinywe bigishyushye.
Ubuki
Mbere yo kuryama vanga akayiko k’ubuki mu kirahure cy’amazi ashushye. Ibi byoroshya mu gatuza, guhumeka bikagenda neza.
Isuku
Mu byo ukora byose gerageza urangwe n’isuku ihagije. Ryama mu buriri busukuye, amashuka afuze. Ugire amashuka yawe bwite, essuie-main yawe ujye uhita uyanika umaze kwihanagura. Irinde ivumbi n’ubwayi, udusimba twatera ubwivumbure, amatungo yo mu rugo ntuyegere nk’imbwa n’injangwe. Amavuta ahumura, parfum na déodorant ubireke. Ikintu cyose muri rusange cyabangamira imihumekere yawe ucyirinde. Nawe kandi woge, wambare imyenda ifuze. Niba hakonje woge amazi ashyushye, wifubike.
Izi nama zose nuzikurikiza, bizakurinda guhura na crise ya asima.