Niba uryama ukarara amatara yaka uri kwiteza ibibazo , Soma ibi bintu urabona impamvu ukwiye kuyazimya mbere yo gusinzira

Mu buzima akenshi usanga abantu bagiraimyumvireigiye itandukanye mu bintu bimwe na bimwe nk’uko usanga mukuryama abantu babikora mu buryo bugijye butandukanye bagendeye kubyo bakunda biyumvamo cyangwa se ibiboroheye. Iyo abantu bagiye kuryama mwijoro hari bamwe usanga bakuraho igisa n’urumuri cyose , maze bagasinzirira mu mwijima , ariko hari n’abandi usanga iyo bagiye kuryama bareka amatara akaba yarara yaka kugeza bucyeye.

Buri wese burya aba yifitemo isaha muri we, isaha y’indani mu mubiri we. Iteka buri muntu yiyumvamo kuzimya amatara iyo agiye gusinzira dore ko iyo usinziriye udashobora kubona urumuri byoroshye, kuko amaso yawe aba afunze gusa rimwe na rimwe bikaba ingeso nziza kuri bamwe.

Gusinzira itara ry’aho uryamye riri kwaka, bifatwa nk’ibituma habaho kugira ihungabana ku ruhande rumwe. Amatara afite andi mabara, nk’ubururu asiga ingaruka nyinshi ku wayakoresheje mu ijoro. Aya matara iyo yaraye yaka, ashobora gutuma ubyukana umunaniro ukabije. Ku bana bato, kurara amatara yaka, bizana ikibazo gikomeye mu myifatire yabo ya buri munsi, aho usanga badakunda gukina nka mbere bakajya bahora bigunze.

Urumuri rw’amatara ya nijoro, rutera kanseri y’amabere ku b’igitsinagore nk’uko byagaragajwe mu bushakashatsi bwakorewe ku bagore 1779 na chronobiology international. Amatara ya nijoro, atuma habaho kugabanuka kw’imisemburo mu mubiri w’umuntu.

Akenshi abantu bagirwa inama yo kudasiga ibikoresho byaka mu gihe baryamye, nka mudasobwa, telefoni,.. kuko bigira igaruka zikomeye.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.