Niba wifuza kugumana itoto umuti nu kubyina iminota 30 gusa ubundi ugatana n’iminkanyari (Sobanukirwa!)

Akenshi ukunda kumva abahanga muby’ubuzima bagira inama abantu babakangurira gukora siporo kugirango bagir ubuzima bwiza , ariko muri izo siporo bavuga kubyina n’ibyambere kuko ari umwe mu myitozo benshi bakora bidagadura ariko ukagira ingaruka zitandukanye ku mubiri harimo kunanura iminsi, gukomeza amagufa n’ibindi byinshi bifite aho bihuriye n’imikorere y’ubwonko.

Ababyinnyi ni bamwe mu bantu badakunda gusaza mu buzima bwabo bitewe n’ibyishimo bakura muri uyu mwitozo bamwe bakora kinyamwuga ukabatunga ndetse bakibeshaho.

Hari benshi ku Isi bamamaye binyuze mu kubyina kinyamwuga, bitewe n’imbyino bahisemo kubyina kandi bakabaho hari bimwe mu bibazo batigeze bahura nabyo n’ubuzima bwabo bukagira itandukaniro.

Abarimo Chris Brown , Madonna, James Brown wapfuye 2006, Justin Timberlake, Bruno Mars, Jennipher Lopez n’abandi benshi bakunzwe muri uyu mwuga baba ibirangirire.

Umuhanzikazi Jennipher Lopez ni we wigeze kuvuga ati “Hora wibuka ko uzabaho, uzirikane ko uzakunda, ndetse wibuke ko uzabyina”.

Ikinyamakuru Better Health Channel kivuga ko iminota 30 ari igihe cyiza cyo kubyina buri munsi, umuntu akaba yivuye indwara amagana, akikingira izitabarika ku buzima bwe.

Bamwe bavuga ko kubyina ari akazi k’imburamukoro, mu gihe abandi bavuga ko ababyinnyi ari abanyangeso mbi, ariko abasobanukiwe ibyabyo bazi umumaro wabyo ku buzima bw’ubukora.

Banditse bagira bati “Kubyina nibura iminota 30 ku munsi byongera imbaraga z’umubiri bikongera ibyishimo mu muntu, intekerezo ze zikongera gukora neza nk’ibisanzwe.”

Uretse kuba bavuga ko bitera umutima n’ibihaha gukora neza, bemeza ko bituma umuntu agororka kandi bigakomeza imitsi. Uyu mwitozo mwiza ufasha bamwe bifuza kugabanya ibiro, bigafasha urwungano ngogozi gukora neza n’ibindi.

Bensh batinya kubyina kuko atari beza muri byo, cyangwa bakareba ku bandi babizi bikabatera kwitakaria icyizere. Bivugwa ko buri wese ashobora kubyina uko abyumva nuko ashoboye mu buryo bumushimishije.

Ku bagiye kubyina basabwa gukora ibi bikurikira: Kunywa amazi ahagije, kuba baruhutse bihagije, kwirinda kubyina mu buryo bukomeye utamenyereye kuko bushobora kukwangiza, kugira inkweto zabugenewe ziberanye no kubyina zitangiza imitsi n’ibindi.

Guhagarika kubyina kandi warabikoraga nk’ubuzima bwawe bwa buri munsi ni ikibazo gikomeye, kuko bisa no kumenyera imyitozo ngororamubiri ukayihagarika, bisa no guhagarika kwiyitaho.

Kubyina birinda indwara ya Osteoporosis yo kumungwa kw’amagufa akavunika. Binavugwa ko umuntu wagze kubyina akamenyero adapfa gusaza imburagihe kubera ibitwenge bihora mu maso habo, bikabarinda iminkanyari. Bagaruka ku muco wo kubyina unamwenyura, kuko bigabanya stress, n’agahinda mu muntu.

Umuhanga witwa Ambegaonkar yanditse ati “Guhagarika kubyina warabimenyereye n’iyo byaba iminsi 14 uba wijyana mu bibazo byo guhinamarara k’umubiri no gutakaza imbaraga wahoranaga.”

Akomeza gutanga inama avuga ko ababishoboye bose hatagendewe ku myaka, igihe nta mvune runaka bafite, bakwiriye kwimenyereza umwitozo wo kubyina, yaba mu rugo iwabo, basabana n’abantu cyangwa ahandi hose baboroheye kuko uyu mwuga utanga byinshi birimo igikundiro n’inshuti.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.