Nigeria: Inzu yari icyubakwa yagwiriye abantu 6 muri bo bahita bapfa / umubare ushobora kwiyongera

Ubuyobozi bwa Lagos muri Nigeria bwatangaje ko abantu batandatu aribo bapfuye bagwiriwe n’inzu y’umuturirwa yari icyubakwa, ndetse bavuga ko bafite impungenge ko imibare y’abahitanywe n’iyo mpanuka ishobora gukomeza kwiyongera.

Nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bw’aho muri Nigeria ku wa Mbere tariki 5 Nzeri 2022, ubu Polisi yaho irimo gushakisha uwubakishaga iyo nyubako, nyuma y’uko imaze kugwa igahitana abantu. Iyo nyubako yagwiriye abantu yari umuturirwa wa etaje zirindwi, wari ucyubakwa utaruzura, abayobozi ba Nigeria bakaba batangaje ko umubare w’abahitanywe n’iyo nyubako ushobora kuzamuka, kuko ababonetse bayirokotse ngo ari bakeya cyane.

Mu gihe Polisi yatangaje ko irimo gushakisha uwubakishaga uwo muturirwa wagwariye abantu, Komiseri ushinzwe iterambere n’igenamigambi ry’Umujyi, na we yatangaje ubwegure bwe, kubera igitutu cyinshi giterwa no kuba hari inyubako zimaze iminsi zigwa aho ayobora.

Gusa uwo Komiseri yashinje uwubakishaga iyo nyubako yahitanye abantu, kuba yaratangiye kubaka nta ruhushya afite, ndetse ko yasuzuguye ibyo ubuyobozi bwamubwiye bumwihanangiriza bumubuza gukomeza kubaka kuko atari atabifitiye uburenganzira.”

Mu mwaka ushize wa 2021, inyubako z’imiturirwa zigera ku 10 zaraguye mu gihe zikirimo kubakwa aho muri Nigeria, esheshatu murizo, zari mu Mujyi wa Lagos gusa. Hari imwe muri izo nyubako, ngo yaguye ihitana abantu basaga 40 umunsi.

Perezida wa Nigeria, Muhammadu Buhari, yasabye ko ibigenderwaho mu kuhubaka inyubako z’imiturirwa byajya byitonderwa, kuko ubwiyongere bw’inyubako zikomeza kugwa buhangayikishije.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.