Ibitaro bya Kaminuza bya Lagos muri Nigeria byatangaje ko byabyaje umubyeyi w’imyaka 68 y’amavuko, ubu akaba afite abana b’impanga.
Noah Adenuga w’imyaka 70 ni umugabo w’uwo mugore. Yatangarije BBC ko bari bamaze imyaka 43 bagerageza gushaka umwana, aho bari bamaze kugerageza inshuro eshatu, uburyo bwo gutereka igi ryakorewe muri Laboratwari muri nyababyeyi (fécondation In Vitro), ariko bikanga.
Noah Adenuga avuga ko bashakaga umwana cyane, ku buryo bari baragiye no kugeragereza mu bitaro bikomeye mu Bwongereza, ariko bikanga Bakagaruka muri Nigeria, aho Imana yabakoreye igitangaza. Avuga kandi ko ngo yagiye yandikirwa ubutumwa n’abaganga b’inzobere mu myororokere, aho bamubwiraga ko ku myaka yabo, ibyo arimo bisa no kurushywa n’ubusa.
Dr Adeyemi Okunowo, ari na we wakurikiranaga uwo mubyeyi, yavuze ko kuba izo mpanga zavutse ari “Igitangaza”, ariko avuga ko abo babyeyi bafashe icyemezo gikomeye, cyo gutwita no kubyara, aho inda nk’izi zishobora guhitana umubyeyi mu gihe afite imyaka myinshi.
Ubuyobozi bw’ibi bitaro bya Lagos, buvuga ko na bwo bwafashe icyemezo gikomeye, cyo kwemera gutereka igi muri nyababyeyi y’umugore w’imyaka 68, aho na byo ngo byashoboraga kubaviramo ibibazo. Ubundi, iyo umubyeyi atwite kuva ku myaka 38-40, inda atwite iba ishobora kumuteza ibibazo (grossesse à risques).
Kuri ubu, abo bana na nyina ngo bameze neza, bakaba banasezerewe mu bitaro.