Nigeria: Umuririmbyi yakatiwe igihano cy’urupfu kubera gutesha agaciro intumwa y’Imana

Urukiko rwa kiyisilamu mu Ntara ya Kano, mu majyaruguru ya Nigeria rwakatiye igihano cy’urupfu umuririmbyi Yahaya Aminu Sharif, ashinjwa gutesha agaciro intumwa y’Imana.


Kuva mu mwaka wa 2000, Leta zo mu majyaruguru ya Nigeria zashyizeho amategeko akarishye agendera kuri shariah.

Yahaya Aminu Sharif umusore w’imyaka 22, arashinjwa gutuka intumwa y’Imana Mohamed, mu ndirimbo yashyize kui mbuga nkoranyambaga mu kwezi kwa Werurwe.

Nyuma y’uko iyi ndirimbo ijya ahagaragara, abaturage bo muri iyo ntara ya Kano bafashwe n’uburakari batwitse inzu y’iwabo w’uyu muririmbyi, nyuma bakomereza mu myigaragambyo ku biro bya polisi.

Aha ni ho bahisemo gukorera imyigaragambyo kuko bumvaga ko inzego z’ubuyobozi ziberegereye zitari kubaha ubutabera bifuza, bwubahiriza shariah.

Nyuma y’umwazuro wafashwe n’uru rukiko, abigaragambyaga i Kano bishimiye ko bigiye kubera urugero abandi, mu gihe ku mbuga nkoranyambaga abantu benshi bakomeje kwandika banenga aya mategeko ashingiye kuri shariah.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.