Mubyukuri twese tuzi neza ko igikorwa cyo gutera akabariro ari ingenzi kubashakanye kuko akenshi iyo icyo gikorwa kigenze nabi bishora no kubaviramo umubano udahwitse.Niyo mpamvu rero aha urubuga rwanyu BabiTimes.com igiye kubagezaho bimwe mu by’ingenzi byo kwitabyaho igihe abantu binjiye muri uwo mwanya.
01. Kuganira: Mu gihe muri gutera akabariro, wowe n’uwo mwashakanye, muganire. Haba mbere y’igikorwa nyirizina cyangwa no mu gikorwa, murasabwa kuganira kugira ngo bigende neza.
02. Zimya telefone yawe cyangwa mudasobwa yawe: Ni byo koko hari ubwo ufite gahunda yihutirwa none urashaka kubikora ufite na telefone. Oya rwose! Iki gikorwa ntabwo ari inama nziza kugikora ufite na telefone yawe mu ntoki.
03. Ikunde: Banza wikunde wowe ubwawe wumve ko ufite ubushobozi ni nabwo uzabasha kubikora neza bikunezeze ndetse binezeze n’uwo mwashakanye.
04. Iga kandi ugerageze ibintu bishya: Ibintu bihoraho biba byiza kuko bifasha mu kwiga ibindi bishya. Gerageza ube umunyeshuri mwiza.
05. Ntukabikore upfa kwikorera: Bihe umwanya, wumve ko igikorwa urimo ari ingenzi cyane kandi bizagenda neza.
Source: Wiki how