Niringiyimana wakoze umuhanda amafaranga ngo yaramushiranye, Airtel igiye kumwongerera amasezerano

Niringiyimana Emmanuel wo mu Murenge wa Murambi mu Karere ka Karongi uzwiho kuba yarahanze umuhanda w’ibirometero birindwi wenyine aratangaza ko amafaranga amaze kumushirana ku buryo kurangiza kwagura uwo muhanda ku buryo imodoka ziwucamo bitamworoheye.

Niringiyimana ubu akoresha umushahara ahembwa na Airtel ngo yagure umuhanda we

Niringiyimana ubu akoresha umushahara ahembwa na Airtel ngo yagure umuhanda we

Niringiyimana avuga ko ibikorwa byo kwagura uyu muhanda bimaze kumutwara asaga 5.000.000frw ahemba abakozi akoresha no kugura ibikoresho, akavuga ko n’ubwo imirimo ikomeje ariko nta bushobozi asigaranye bwo guhemba abakozi kandi hakiri igice kidatunganyije kireshya na metero 800.

Niringiyimana Emmanuel avuga ko nyuma yo kumenyekana kubera igikorwa cy’umuhanda yakoze wenyine yibwirije, yagize amahirwe yo kumenyana no gukorana na Kompanyi y’itumanaho ya Airtel.

Niringiyimna avuga ko yagiranye amasezerano n’icyo kigo yo kucyamamariza ibikorwa igihe cy’umwaka, amasezerano akaba azarangirana n’ukwezi gutaha kwa Kanama 2020 aho yahembwaga ibihumbi 200frw buri cyumweru akanahabwa 1.500.000frw ku mwaka.

Niringiyimana avuga ko ayo mafaranga ari yo yahembaga abakozi bamufasha gukora umuhanda yatangiye aho amaze gukoresha abarirwa muri Miliyoni eshanu, icyakora ngo amaze kumushirana ku buryo kurangiza igice cy’umuhanda gisigaye bimuhangayikishije.

Agira ati, “Harabura amezi abiri ngo amasezerano na Airtel arangire ariko bashobora kuzanyongeza andi yenda nabona uko nishyura abakozi, amafaranga bampemba ni yo nishyura abakozi”.

“Nagerageje kuvugana n’abayobozi b’akarere ngo dufatanye turebe uko umuhanda warangira ariko ntacyo bamariye nanze kujya kwiga ntarangije ibyo niyemeje gukora n’ubwo bwose abayobozi bansabaga kujya kwiga ngo ibisigaye bazabikore ariko mbonye bantinza mpitamo kwihembera abakozi ndakomeza”.

Niringiyimana asigaye yamamariza Airtel

Niringiyimana asigaye yamamariza Airtel

Niringiyimana avuga ko ikibazo asigaranye ari iteme rihuza Umurenge wa Murambi na Gashari kugira ngo umuhanda yakoze muri Murambi uhure n’uva Gashari imodoka zibashe gutambuka, akaba asaba ubuyobozi kumufasha iryo teme rigakorwa kuko rirenze ubushobozi bwe.

Ubuyobozi bwa Airtel bugaragaza ko bwakoranye neza na Niringiyimana mu bikorwa byo kwamamaza kandi bwiteguye kumwongerera amasezerano kugira ngo inzozi ze zibe impamo arangize ibikorwa bye.

Umukozi ushinzwe ibikorwa byo kwamamaza muri Airtel John Magara avuga ko ibikorwa byo kwamamaza muri iyi minsi byahagaze kubera Coronavirus ariko bari kureba uko baganira na Niringiyimana mu bindi bikorwa bakomezanya.

Agira ati, “Twakoranye neza uriya musore ni umuntu udasanzwe twamenyeye mu binyamakuru twifuza gukorana kandi ibyo twakoranye byagenze neza, no mu bihe biri imbere turi kureba uko tuzagirana andi masezerano na we agakomeza ibikorwa bye”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murambi mu Karere ka Karongi, avuga ko ibikorwa bya Niringiyimana bibafasha kuko umuhanda yakoze ugirira abaturage akamaro naho ku bijyanye n’iteme rihuza Murambi na Gashari ngo ubuvugizi burakomeje.

Niringiyimana avuga ko yavutse mu 1996 akaba yujuje imyaka 24 y’amavuko. Umuhanda yakoze w’ibirometero birindwi yawutangiye afite imyaka 19 kuko ngo amaze imyaka itanu awukora, ukaba ubura 800m ngo abe awurangije neza ube warushaho kuba nyabagendwa akaba ateganya ko uyu mwaka byose azaba abirangije ugatahwa ku mugaragaro.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.