Nizeyimana Olivier wari Perezida wa Mukura VS yeguye

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Gicurasi 2020, hamenyekanye amakuru ko Nizeyimana Olivier wari umaze igihe kirekire ari Perezida wa Mukura Victory Sports yeguye ku buyobozi bwayo.

Olivier Nizeyimana yari amaze imyaka 9 ari Perezida wa Mukura VS (Ifoto: Rwanda Magazine)

Olivier Nizeyimana yari amaze imyaka 9 ari Perezida wa Mukura VS (Ifoto: Rwanda Magazine)

Ibi bije nyuma y’aho abakinnyi b’ikipe ya Mukura, bamaze iminsi bavuga ko bamaze amezi arindwi batabona umushahara, bivuga ko baheruka guhembwa muri 2019.

Amakuru agera kuri Kigali Today avuga ko mu mpamvu zatumye Perezida wa Mukura yegura, harimo no kuba kuba umuterankunga mukuru ari we Akarere ka Huye atarakunze gutanga inkunga agenera ikipe, bigatuma iyi kipe itabasha gukora ibyo yemereye abakozi bayo.

Ikipe ya Mukura ibinyujije kuri Twitter yemeje ko yakiriye ubwegure bwa Olivier Nizeyimana, iyo kipe ivuga ko yeguye ku mpamvu ze bwite. Ubwegure bwe ngo buzagezwa ku nteko rusange ishobora kubwemeza cyangwa kubuhakana.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.