“Nkumbuye agacupa ko mu kabari,…nkumbuye gutaramira i Musanze, nkumbuye ingendo”, abatuganirije

Ku itariki ya 21 Werurwe 2020 Minisiteri y’Ubuzima yatangaje amabwiriza yo kwirinda icyorezo Covid-19, ku buryo buri muntu mu Rwanda, aho yari ari hose, urugo yari arimo yahise arugumamo.

Utubari n

Utubari n’utubyiniro biri mu byo abantu bavuga ko bakumbuye

Utubari, insengero, amashuri, ingendo n’indi mirimo hafi ya yose byarahagaritswe ndetse kugeza n’uyu munsi ibyinshi bikomeje gufungwa.

Hari abantu baganiriye na Kigali Today bavuga ko bafite urukumbuzi rw’ababo ndetse n’ibyo bakoraga nko gusabanira mu kabari, ibitaramo, amateraniro mu rusengero, ku buryo ngo bisubijweho hari abamera nk’abaciye ikiziriko.

Umunyamakuru witwa Murindabigwi agira ati “Nk’umunyamakuru ndambiwe amajwi yo kuri telefone aho amakuru hafi ya yose mbona ari ayo mba nakuye mu biganiro nagiranye n’abantu kuri telefone, nkumbuye kuganira n’abantu bampa amakuru turebana amaso ku maso”

“Mu buzima bwanjye bwite, iwacu ni mu Ngororero, kuguma mu rugo byatumye nkumbura umubyeyi wanjye, aramutse agize ikibazo cyihutirwa cy’uburwayi kugeza ubu sinabona uko mwitaho”.

Murindabigwi akomeza avuga ko akunda gusabana n’abantu cyane cyane inshuti ze n’abavandimwe, iyo basuye umuntu cyangwa iyo bahuriye mu kabari n’ahandi.

Ati “Nkunda kandi gusabana n’abantu mbakiririye mu rugo, ariko ubu iwanjye nta muntu ukihagera, nkumbuye kubona abashyitsi no kubona madamu yashyushye abakira ndetse n’abana babishimiye, nkumbuye agacupa ko mu kabari”.

Murindabigwi akomeza avuga ko hari abantu bashobora kumera nk’abaciye ikiziriko mu gihe baramuka bafunguriwe utubari n’utubyiniro, ku rugero rw’uko banararamo.

Umuhanzi Mani Martin na we yakomeje avuga ko akumbuye guhagarara imbere y’abantu abaririmbira, ndetse no gusura ahantu bita kuri ’Red Rocks’ i Nyakinama mu Karere ka Musanze.

Yagize ati “Ni ahantu twataramiraga dukikije umuriro, hari abantu twabaga twajyanye ariko hari n’abo twahasangaga, byagera nijoro tukarara mu mahema, ndahakumbuye cyane”.

Umwari witwa Umukazana we avuga ko akumbuye kujya mu misa muri Kiliziya ndetse n’ibitaramo byo kubyina, kandi ati “Urebye abantu bakumbuye ’week-end’ irimo kunywa umuntu akumva yasinze”.

Mu byo abaganiriye na Kigali Today bahuriraho, ni uko hari imico imwe n’imwe ngo itazongera kugaruka kabone n’ubwo ibintu byasubira ku murongo byahozeho.

Mani Martin atanga urugero rw’umuco wo gusomana, aho avuga ko nta muntu uzongera gupfa gusoma uwo abonye wese, yewe no guhoberana ngo bizaba bike.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.