Nkwifurije kutazisanga hamwe mu hantu nk’aha habi cyane kw’isi! Dore uru n’urutonde rwa gereza 10 mbi kandi ziteye ubwoba kw’isi

Niba warabayeho wifuza kuba mubuzima bwiza ngo uhure n’ibibazo biruta ibindi, nukuri BabiTimes.com ikwifurije kutazisanga uri hamwe mu hantu nkaha tugiye kukubwira, kuriyi nshuro tugiye kureba urutonde rwa za gereza zamenyekanye cyane ku isi kubera ibikorwa by’urugomo bihabera cyangwa se imibereho mibi murizo gereza. Zimwe murizo gereza abantu bapfirayo aribenshi, abandi bakahandurira indwara zinyuranye.

Irebere uru rutonde nawe uhereye ku mwanya wambere kugera kw’icumi!

01. GUANTANAMO BAY

Umuntu wese wabashije kumva Radio byibuze guhera muri 2002 iri jambo Guantanamo ryamunyuze mu matwi kabone nubwo yaba atari azi icyo bisobanuye. Ni gereza yafunguwe muri Cuba bitegetswe nuwari perezida wa America icyo gihe ariwe George Bush abantu nawe bagereranya na rusiferi. Yafunguwe nyuma gato y’ibitero byibasiye America bigahitana abarenga 3000, iyi kandi yafunguwe hagamijwe guhangana n’ibyihebe mu cyiswe intambara ku iterabwoba. Iyi gereza nta tegeko na rimwe ry’uburenganzira bwa muntu yubahirizaga ari nacyo cyatumye imiryango mpuzamahanga ihaguruka dore ko yashinjaga America kuhafungira abantu igihe kinini cyane bataraburanishwa kandi rimwe na rimwe barengana. Nubwo iyi gereza igikora ariko bivugwa ko imfungwa zagabanutse cyane kuburyo hasigaye bacye. Abantu benshi bafungiwe hano, bariyahuye abandi barokorwa bagerageza kwiyahura ahanini biturutse kw’iyicarubozo bakorerwaga.

02. ALCATRAZ

Iyi gereza nubwo yafunzwe mu 1963, ntabwo izapfa ivuye mu mitwe y’abantu bitewe n’amabi yahaberaga. Yari iherereye ku kirwa cya Alcatraz muri America. Bitewe nukuntu yariri kure cyane y’ahatuye abantu, wasangaga ari ahantu heza ho kujugunya abananiranye. Abafungiye muriyi gereza benshi barasaraga cyangwa bakiyahura bitewe n’ubuzima bubi bahaboneraga, ndetse abahazi bose bahabatije ukuzimu.

03. SAN QUENTIN STATE PRISON


Iyi gereza yo mu mujyi California muri America, nimwe muzishaje kurusha izindi kuko yafunguwe mu 1852, kugeza nubu izwi nka gereza zirura kurusha izindi ku isi. iyi gereza bivugwa ko kuva ishinzwe imaze kugwamo abantu 400. Iyi gereza kandi izwiho gucumbikira zimwe mu mfungwa zikaze cyane kurusha izindi muri America. Umwanda uba muriyi gereza biturutse ku gusaza kwayo ni bimwe mubiyigira mbi cyane kurushaho.

04. MUHANGA PRISON


Iyi yahoze yitwa Gereza ya Gitarama yubatse mu karere ka Muhanga mu ntara y’amajyepfo. Yubakwa ubundi yari igenewe kujyamo abantu 400 gusa, icyakora ubu ibarirwamo abantu barenga ibihumbi 7000. Nubwo nta bikorwa by’urugomo cyangwa iyicarubozo biberamo, iyi gereza yashyizwe kuri uru rutonde bitewe nuko umubare urenze ubushobozi utera imibereho mibi y’imfungwa. Ibyo rero biyigira imwe muri za gereza mbi cyane nayo.

05. CARANDIRU PENITENTIARY


Iyi yubatswe mu 1920 mu gihugu cya Brazil yigeze kuba ariyo gereza icumbikiye abantu benshi muricyo gihugu. Iyi gereza yamenyekanye cyane kubera imibereho mibi cyane y’abahafungiye, ndetse niyicarubozo rihakorerwa. Rimwe muriyi gereza higeze kubera imyigaragambyo ikomeye kugeza ubwo bahamagaye military police ikaza guhangana n’imfungwa. Byaje kurangira haguyemo imfungwa 111.

06. ADX FLORENCE

Iyi gereza iherereye muri America ibarirwa ku rwego rwa nyuma muzicunzwe cyane (supermax prison). Iyi igenewe kwakira abanyabyaha bakomeye kurusha abandi mu gihugu. Imfungwa ziri muriyi gereza ziba zitinyitse cyane kugeza naho abacungagereza bazitinya kuko isaha nisaha nabo zirabahitana. Abafungirwa hano benshi nabahamijwe ibyaha by’iterabwoba ndetse no gutera ibisasu mu bice binyuranye.

07. SABANETA PRISON

Iyi iherereye mu mujyi wa Maracaibo muri Venezuela, yubatswe mu 1958 icyo gihe ikaba yari igenewe kujyamo abantu 700 gusa, icyakora byarangiye icumbikiye abarenga ibihumbi 3700 kugeza ifunzwe muri za 2010. Iyi gereza yabaye ikimenyabose kuko nta barinzi yagiraga ahubwo yayoborwaga n’abafungwa ubwabo. Ibirara byo ku rwego rwo hejuru, abicanyi ndetse n’abacuruzi b’urumogi nibo biberaga muriyi gereza yarimeze. Kugira ngo wumve ububi bw’iyi gereza mu 1994, imfungwa yakongeje umuriro igamije kubuza bagenzi be gutoroka, uwo muriro wahitanye abantu 150 bari bafungiyeyo.

08. DIYARBAKIR PRISON


Iyi gereza yo muri Turkiya niyo ya mbere ku isi ibamo iyicarubozo kurusha izindi, uretse kuba yaruzuriranye bikabije hano yaba imfungwa ndetse n’abarinzi bose baba bafite ubugome bwo ku rwego rwo hejuru, ndetse umunsi kuwundi imfungwa zikorerwa iyicarubozo rikomeye.

09. BANG KWANG CENTRAL PRISON


Iyi gereza yo muri Thailand yafunguwe mu 1933, iyi icumbikiye abanyabyaha bakomeye cyane ndetse bizwiko ifitemo icyumba cyihariye biciramo abantu. Iyi gereza yamenyekanye cyane ubwo bafataga umwanzuro wo kujya basudirira ibyuma ku maguru y’abafungwa kugira ngo badatoroka, icyakora iri tegeko ryaje kuvaho muri 2013.
Icyakora iyicarubozo ntiryahagaze ndetse iyi gereza ikaba irimo abantu b’umurengera cyane. Muriyi gereza waba ushaje, waba ufite ubumuga, waba utwite ntibibuza abarinzi baho kugukubita umunsi n’ijoro.

10. LA SANTE PRISON


Iyi gereza iherereye Paris mu bufaransa, ni imwe mu zitazava mu mitwe ya benshi bayinyuzemo. Imaze igihe kinini cyane kuko yafunguye imiryango mu 1867, kuva ubwo habaye indiri y’imyigaragambyo ihitana ubuzima bwa benshi, ubwicanyi bukabije ndetse no gutoroka ku bafungwa benshi. Abafungiwe muriyi gereza bemererwa gukaraba kabiri mu cyumweru gusa, icyakora nubwo iyi gereza yitwa ubuzima tugenekereje mu Kinyarwanda ariko nta buzima buhaba ahubwo haba urupfu.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.