Abantu benshi bakora ibikorwa bitandukanye mu rwego rwo gushimishanya hagati y’umugabo n’umugore mu gihe bakora imibonano mpuzabitsina kugira ngo igende neza. Hari abakoresha uburyo bwo kurigatana ibitsina mu rwego rwo gukomeza gushimishanya muri icyo gikorwa nyamara ubushakashatsi bwerekana ko bifite ingaruka mbi ku buzima bw’umuntu.
Mu bushakashatsi bwakozwe n’impuguke mu bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere William Jonson wo muri Leta zunze ubumwe za Amerika agaragaza ko mu bantu batatu barwaye kanseri yo mu muhogo, babiri muri bo bayitewe no kurigata mu gitsina cy’abagore. Iyi nzobere yavuze ko mu gitsina cy’umugore ari hamwe mu hantu handurira kanseri ifata ibice byo mu kanwa ku buryo budasanzwe, kandi ngo kuri ubu iyi kanseri yibasiye igitsina gabo cyane cyane abazungu bakiri bato ugereranyije n’abagore.
Urubuga rwa yourtango.com dukesha iyi nkuru ruvuga ko isesengura ryagaragaje ko ubu buryo bwo gushaka umunezero bukorwa n’abagabo bakiri bato, bugenda bwiyongera uko bwije n’uko bucyeye.
Uyu William Jonson yagaragaje ko abagabo bafite ibyago byinshi byo gufatwa na Virus ya HPV igihe cyose bakoze igikorwa cyo kurigata mu gitsina cy’abagore. Yakomeje agaragaza ko abagore bakora imibonano mpuzabitsina yo mu kanwa n’abagabo batandukanye, bo bafite ibyago bike byo kwandura Virusi ya ‘HPV’ ugereranyije n’abagabo, ibi ngo bikaba biterwa n’ubudahangarwa bw’umubiri wabo.
Banavuze kandi ko imibonano mpuzabitsina yo mu kanwa yongera ibyago byo kurwara kanseri ifata ibice byo mu kanwa ku kigereranyo cya 22%, ndetse ko yiyongereye kugera kuri 25% mu myaka 20 ishize. Ntitwakwirengagiza ko nyuma y’ibi byago byo kuba wakwandura iyi Kanseri, imibonano mpuzabitsina yo mu kanwa ishobora no kuba inzira yo kwanduriramo izindi ndwara zirimo Virusi itera SIDA, Mburugu, Hepatite B n’izindi.