Nshuti yanjye niwibonaho ibi bimenyetso uzacungire bugufi utazashiduka indwara y’umutima iguhitanye utabizi!

Umutima ni kimwe mu bice by’umubiri birwara kandi iyo ndwara ikaba imwe  mu zihitana umubare w’abantu benshi mu mwaka , ariko kandi muri abo bose nta n’umwe uwurwara atabanje kugira ibimemyetso ndetse ku buryo aramutse yitaye ku marenga umubiri uba umucira aba yabasha kwivuza agakira kandi burundu,ni muri urwo rwego twifashishije urubuga ,Topsante ,twabakusanyirije ibimeyetso byose bigaragara ku muntu indwara y’umutima iri gukomangira.

Kubira ibyuya nta mpamvu

Niba ubona watangiye kubira ibyuya buri kanya kandi nta mpamvu uzi, uba ugomba kujya kureba umuganga kuko gishobora kuba ikimenyetso cy’indwara z’umutima.

-Kuribwa mu muhogo no mugatuza

Ni kenshi wumva umuntu akubwiye ko ababara mu gatuza , bikazamuka akaribwa no mu muhogo.

Ibyo bimenyetso rero iyo watangiye kubyibonaho uba ugomba kujya kwa muganga hari igihe aba ri ibimenyetso by’indwara z’umutima.

-Kumva udatuje buri gihe

Iyo wumva udatuje, umutima ukagusimbuka buri kanya mu gihe nta n’ikintu kigukanze, ugomba kujya kureba muganga kuko aba ari ikimenyesto mu byatuma ufatwa n’indwara z’umutima.

-Kugira umunaniro utazi aho uturuka

Ubusanzwe iyo wumva unaniwe uba uzi neza icyaguteye uwo munaniro ,niba ari ugukora cyane, kuba warayamye utinze n’ibindi.

Iyo rero ufite umunaniro utazi aho uturuka kandi bigahoraho, uba ugomba kumenya ko icyo ari ikimenyetso kikwereka ko ushobora kwibasirwa n’indwara z’umutima.
Icyo gihe uba ugomba kwihutira kujya kwa muganga bakakurebera impamvu zibitera.

-Uburibwe bw’amaboko

Iyo watangiye kugira uburibwe buturuka mu gituza bukagera ku maboko, icyo kiba ari ikimenyetso kikwereka ko ushobora kwibasirwa n’indwara z’umutima.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.