Ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda kugeza ubu riravuga ko nta kibazo cy’umukinnyi cyangwa ikipe bari bakira nyuma y’isubikwa ry’amasezerano n’imishahara mu makipe
Hamaze iminsi havugwa havugwa isubikwa ry’imishahara ndetse n’amasezerano abakozi b’amakipe atandukanye bari bafitanye nayo mu Rwanda, kubera ihungabana ry’ubukungu ryatewe n’icyorezo cya Coronavirus.
Ibi byaje no gutuma Minisiteri ya Siporo yongera kwibutsa amashyirahamwe, ko agomba kubuza amakipe kuba yasubika cyangwa yahagarika amasezerano afitanye n’abakinnyi kubera icyorezo cya Coronavirus.
Iyo myanzuro y’inama yahuje Minisiteri ya Siporo n’abayobozi b’amashyirahamwe y’imikino, MINISPORTS yasabye Federasiyo ko abafite amasezerano ari abakozi, batagomba guhagarikirwa amasezerano yabo hitwajwe COVID-19, ibi bikaba mu rwego rwo kurengera inyungu z’abatunzwe na siporo, ndetse no Kumenyesha amakipe no gukurikira ko nta kipe ihagarika amasezerano y’abakinnyi bitwaje COVID-19.
Gusa, amakipe amwe yo yaramaze gufata iyo myanzuro, nk’ikipe ya Musanze, Espoir ndetse na Rayon Sports zahagaritse imishahara y’abakinnyi guhera muri Mata 2020, ndetse n’ikipe ya Bugesera yafashe umwanzuro ko abakozi bayo bazajya bahembwa 1/3 cy’umushahara basanzwe babona.
Mu kiganiro twagiranye n’Umunyamabanga mukuru w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Uwayezu Francois Regis, yadutangarije ko kugeza ubu nta kibazo bari bagezwaho n’ubakinnyi cyangwa amakipe kijyanye n’iseswa ry’amasezerano
Yagize ati“Twebwe twagiriye inama abanyamuryango bacu, igihe hari impaka zibaye hagati y’abantu babiri basinyanye amasezerano hagati y’abakozi n’umukoresha hari uko bikorwa, Ferwafa ni yo izakemura izo mpaka, ariko izikemura ari uko hari uwazitugejejeho.”
“Ni ukuvuga ngo uyu munsi kuba nta kirego cy’umukinnyi cyangwa se ikipe turakira na kimwe turakira, ni ukuvuga ko ari amahoro tubifata nk’aho bose bumvikanye, ariko kugira ngo habe hari ikibazo gihari ni uko hari ubigaragaza.”
“Ibibazo byose bijyanye n’umupira w’amaguru bikemurirwa muri Ferwafa, CAF na FIFA, mu gihe hari uwazagaragaza ko yarenganye, muri Ferwafa dufite akanama nkemurampaka kazabyigaho gafate umwanzuro.”
Kuri ariya makipe yamaze guhagarika amaserano, bamwe mu bakozi b’ikipe ya Musanze batangaje ko batabyishimiye, abakinnyi ba ESPOIR bandikira ubuyobozi babumenyesha ko nabo batanyuzwe n’iyi myanzuro ndetse banandikira ubuyobozi bw’ikipe ariko kugeza ubu ntiburabasubiza.
Ku ikipe ya Rayon Sports, Kapiteni wayo Eric Rutanga mu izina ry’abakinnyi yari yanditse ko iyi myanzuro itabanyuze ndetse n’ikipe iza gusubiza ibaruwa, gusa impande zombie zaje gukorana inama ku rubuga rwa Whatsapp, bazi kwemeranya ko bazigomwa umushahara kuva muri Mata kugeza igihe ibintu bizasubirira mu buryo.