Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, riravuga ko nta mafaranga ryigeze rihabwa na FIFA yo gufasha amakipe kubera icyorezo cya Coronavirus
Muri iyi minsi isi yugarijwe n’icyorezo cya Coronavirus, aho ndetse inzego nyinshi zitandukanye zikomeje guhura n’ikibazo cy’ubukungu, ndetse by’umwihariko n’urwego rwa siporo ruri mu byagezweho.
Mu minsi ishize, Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi riheruka gutangaza ko mu bintubyihutirwa rigomba gukora muri iyi minsi, ari uguhangana n’ikibazo cy’ubukungu cyugarije umupira w’amaguru, aho babona ko kugeza ubu FIFA ihagaze neza nk’uko byatangajwe na Perezida wayo Gianni Infantino, mu butumwa bw’amashusho yageneye amashyirahamwe abarizwa muri FIFA
Yagize ati “Akazi twakoze mu myaka ine ishize katumye kuri ubu muri FIFA duhagaze neza mu bijyanye n’ubukung, gusa amafaranga dufite si aya FIFA ni ay’umupira w’amaguru bityo niba uyakeneye ni ngombwa ko dutekereza icyo gukora ni inshingano zacu bikaba n’akazi kacu ka buri munsi.”
Ku ruhande rw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA, batangaza ko aya mafaranga atari ayo guha amakipe mu guhangana n’iki cyorezo, nk’uko twabitangarijwe n’Umunyamabanga wa Ferwafa Uwayezu Francois Regis.
“Amafaranga FIFA igomba gutanga ni amafaranga n’ubundi asanzwe agenerwa amashyirahamwe y’umupira w’amaguru, icyabayeho kidasanzwe ni uko ubu azaza mbere mu gihe ubusanzwe yajyaga atangwa mu mpera z’umwaka”
Umunyabanga wa Ferwafa kandi yakomeje avuga ko ibijyanye no gufasha amakipe bidahari kuko ayo mafaranga ubusanzwe adahari, ko ahubwo bategereza inkunga FIFA yazagenera yo guhangana n’iki cyorezo, ibi bikaba biherukwa no gukomozwaho na Perezida wa FIFA, avugwa ko hari gusuzumwa uburyo amashyirahamwe yazafashwa kubera iki cyorezo cyazahaje ubukungu.