Umunya Tanzaniyakazi Kajala Masanja wamenyekanye mu gukina filime akanegukana ibihembo bigiye bikomeye , nyuma yo gutigisa ibinyamakuru n’imbuga nkoranyambaga kubera amafoto agaragaza ubwiza n’imiterere y’ikimero cye bigatuma akundana na Harmonize baje gushwana nyuma , ibyo akora byose byigiriye no ku mwana we witwa Paula Kajala nawe wagiye mu mwuga nk’uwa nyina.
Kumugoroba w’ejo hashize tariki ya 24 Nyakanga 2023 uyu mugore Kajaka Masanja wamamaye nka Frida Kajala yashyize hanze amafoto yavugishije benshi kubera ikibero cy’uyu mugore uzwiho gushotora abagabo abinyujije mu myambarire imuranga , ahanini iba igaragaza ubwiza n’imiterere ye ariko akifotoza amafoto yenda kwerekana imyanya y’ibanga.
Kuri ubu bigeze kurwego uyu mugore kumutandukanya n’umwana we bigoranye kuko ibyo bakora bose ari bimwe haba mu myitwarire mu myambarire ndetse no mu myuga baba bakora , dore ko uyu mwana we Paula Kajala nawe ubu ari umukinnyi wa filime ugaragara no mu mashusho atandukanye y’indirimbo , kandi nanone uyu mwana nawe akaba akunze kuvugwa mu nkundo n’ibyamamare byo muri Tanzaniya.
Paula Kajala yabanje kuvugwa mu rukundo na Rayvany wo muri Wasafi biteza impagarara aho bavugaga ko uyu mukobwa atakwiye kujya muri ibi bintu akiri umwana , gusa ubu avugwa mu rukundo n’umuhanzi Marioo baherutse no kugaragara mu mashusho basomana ubwo uyu mwana yuzihizaga isabukuru y’imyaka 21 y’amavuko.
Aya mafoto yavugishije benshi kubera ikibero n’ikimero by’uyu mugore washenguye abagabo benshi.
Umwana we Paula Kajala nawe ntaba yoroheye aba mubona kuko nawe imitere ari nk’iya nyina.
Kuri ubu nta mwana nta mama bose babarizwa mu bintu bimwe kandi bakanashigikirana kabone niyo byaba ari ibiteye isoni.
Frida Kajala akikiye akana ke kakiri gato Paula Kajala.