Nta murwayi mushya wa COVID-19 wagaragaye mu Rwanda – MINISANTE

Minisiteri y’Ubuzima iratangaza ko kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21 Werurwe 2019, nta murwayi mushya wa Coronavirus (COVID-19) wagaragaye mu bipimo byafashwe mu Rwanda, bituma umubare w’abarwaye Coronavirus bose hamwe uguma ku bantu 17.


MINISANTE iratangaza ko abarwayi bose bari kuvurirwa ahantu habugenewe, kandi ko hashakishijwe abantu bose bahuye na bo kugira ngo na bo basuzumwe kandi bitabweho n’inzego z’ubuzima.

Abantu bose bageze mu Rwanda mu byumweru bibiri bishize, barasabwa kwishyira mu kato mu gihe cy’iminsi 14, bahereye igihe bagereye mu Rwanda, hakurikizwa amabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima.

Minisiteri y’Ubuzima kandi iributsa abantu bose kwitwararika, bubahiriza amabwiriza mashya Minisitiri w’Intebe yatangaje, agomba gukurikizwa guhera kuri uyu wa Gatandatu saa tanu n’iminota 59.

Muri ayo mabwiriza, harimo ko ingendo zitari ngombwa zibujijwe, ndetse ko no gusohoka mu rugo nta mpamvu zihutirwa na byo bibujijwe, keretse abajya gushaka no gutanga serivisi z’ingenzi, harimo kwivuza, guhaha, serivisi za banki n’izindi.

Kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga bigomba gukoreshwa ahashoboka hose, kurusha kujya muri za banki na ATM.

Abakozi ba Leta n’abikorera bagomba gukorera akazi kabo mu ngo zabo, keretse abatanga serivisi z’ingenzi zavuzwe haruguru.

Muri izi ngamba kandi harimo ko imipaka yose ifunzwe, uretse ku Banyarwanda bataha ndetse n’abandi batuye mu Rwanda byemewe n’amategeko, abo bose bakaba bazashyirwa mu kato mu gihe cy’ibyumweru bibiri ahantu hateganyijwe.

Gusa ubwikorezi bw’ibicuruzwa byinjira cyangwa ibisohoka mu Rwanda buzakomeza.

Ingendo hagati y’imijyi n’uturere tw’igihugu ntabwo zemewe, keretse ku bajya kwivuza cyangwa abafite impamvu zihutirwa.Ubwikorezi bw’ibicuruzwa burakomeza nk’uko bisanzwe.

Amasoko n’amaduka arafunzwe, keretse abacuruza ibiribwa, ibikoresho by’isuku, za farumasi, lisansi na mazutu, n’ibindi bikoresho by’ibanze.

Mu zindi ngamba zafashwe, za moto ntabwo zemerewe gutwara abagenzi, keretse izigemuye ibicuruzwa. Imodoka zitwara abagenzi mu mujyi zo zirakomeza gukora, ariko hubahirizwa intera ya metero imwe hagati y’abantu.
Utubari twose na two tugomba gufunga.

Resitora zo zirakomeza gukora zitanga serivisi zo guha ibyo kurya abakiriya bakabitahana (Take away).

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.