Nta mwana wasiramuwe wangiwe kuvurwa – Mayor Mushabe

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Mushabe David Claudian, avuga ko nta mwana n’umwe mu basiramuwe yaba afite ubwishingizi bw’indwara cyangwa atabufite, wangiwe kwivuza ibikomere.

Abana bavuzwe ko barembeye mu rugo kubera ko bangiwe gupfukwa kubera ko nta bwisungane mu kwivuza

Abana bavuzwe ko barembeye mu rugo kubera ko bangiwe gupfukwa kubera ko nta bwisungane mu kwivuza

Abitangaje nyuma y’aho kuri uyu wa 29 Nyakanga 2020, hiriwe inkuru mu bitangazamakuru bitandukanye zivuga ko hari abana bo mu Mudugudu wa Rutare, Akagari ka Rutare Umurenge wa Rwempasha mu Karere ka Nyagatare, basiramuwe ariko basubira ku kigo nderabuzima cya Nyagatare abadafite ubwisungane mu kwivuza bakangirwa gupfukwa.

Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare yavuze ko ibyatangajwe ntaho bihuriye n’ukuri kuko abana bavuzwemo batigeze barwara ngo basubire no kwa muganga.

Mushabe David Claudian avuga ko nta mwana n’umwe yaba afite ubwishingizi bw’indwara cyangwa atabufite ariko yarasiramuwe, ushobora kwangirwa kuvurwa.

Umuyobozi w

Umuyobozi w’akarere ka Nyagatare avuga ko nta mwana wasiramuwe wangiwe kuvurwa kuko adafite ubwishingizi bw’indwara

Ati “Nkimara kubyumva nasanze ikihutirwa ari ukubazana ku kigo nderabuzima bakavurwa ,ariko natunguwe no gusanga abana bose ntawe ufite ikibazo bose barakize ntawavurwa. Nta mwana n’umwe udafite ubwishingizi ukwiye kubura kuvurwa, umuntu wese cyane cyane muri iyi gahunda kuko umwana wese afite uburenganzira bwo kuza akivuza”.

Uwimana Angelique ni umubyeyi w’abana babiri b’abahungu, uw’imyaka 12 n’uwa 14. Bisiramuje kuwa kabiri w’icyumweru gishize ku kigo nderabuzima cya Nyagatare.

Ni umurundikazi umaze imyaka icyenda mu Rwanda ndetse kuba ari umunyamahanga nta bwisungane mu kwivuza agira.

Avuga ko abana be bakimara gusiramurwa ntawagize ikibazo cyatuma asubira kwa muganga, ahubwo we yabaguriye imiti muri farumasi kugira ngo yunganire iyo bari bahawe bakimara gusiramurwa.

Agira ati “Baje nabonye umuto imiti bamuhaye itamworohereza vuba noneho ndavuga nti ubwo nta mutuelle mfite reka njye muri farumasi mbagurire indi miti, narayibahaye mbona baroroherwa, sinabajyanye kwa muganga kuko nabonaga batababaye”.

Uwimana Angelique utuye Rutare uvuga ko abana be batigeze basubira kwa muganga kwivuza kuko batigeze barwara ibikomere

Uwimana Angelique utuye Rutare uvuga ko abana be batigeze basubira kwa muganga kwivuza kuko batigeze barwara ibikomere

Akomeza agira ati “Kandi umujyanama w’ubuzima turaturanye iyo barwara cyane mba naramwegereye kuko arabizi ko ntemerewe gutunga mutuelle ni inshuti yajyaga kumfasha. Sinabajyanyeyo rwose kandi na bo ntibagiyeyo”.

Icyumweru gishize cyonyine mu Karere ka Nyagatare hasiramuwe abana 1,339, iyi gahunda ikaba ikomeje ku buryo icyumweru gitaha hazasiramurwa umubare nk’uwo.

Gusiramura abana ku buntu birakorwa ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima, ibitaro bya Kanombe n’abandi bafatanyabikorwa.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.