Ntabwo nsenga. Imana iba hose, n’aho ndyama iba ihari – Tito Rutaremara

Imyaka myinshi y’akazi ke, Hon. Tito Rutaremara, kuri ubu ufite imyaka 76, yibanze ku bikorwa bya politiki. Nyamara kimwe n’abandi agira ubuzima busanzwe mbere cyangwa nyuma y’akazi.

Hon Tito Rutaremara, umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe wa Sena

Hon Tito Rutaremara, umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe wa Sena

Yakoze imirimo myinshi, imwe muri yo harimo nko kuba umuyobozi w’akanama kashyizeho RPF Inkotanyi mu w’1987, ayobora akanama katunganyije itegekonshinga u Rwanda rugenderaho, ni we wabaye Umuvunyi Mukuru wa mbere mu Rwanda, nyuma ajya mu Nteko ishinga amategeko, kuri ubu akaba ari Umusenateri.

Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa Kigali Today, Ines Nyinawumuntu, Hon, Tito Rutaremara yavuze byinshi ku buzima bwe hanze y’akazi ke ka buri munsi.

Ines Ghislaine Nyinawumuntu (Ines): Ese musengera mu rihe dini cyangwa itorero?

Hon. Tito Rutaremara (Hon. Tito): Ntabwo nsenga. Imana iba hose, n’aho ndyama iba ihari. Njya mu Kiliziya iyo habaye ubukwe, umuntu wapfuye cyangwa hari unsabye kumuherekeza, kuko nubaha ukwemera kwa buri wese. Niba iby’amadini hari abo bigira icyo bibamarira ni byiza, jyewe ntacyo bimarira.

Ines: Uburyo mukoresha mu kuganira n’Imana ni ubuhe?

Hon. Tito: Ntabwo nganira n’Imana! Nganira na yo se nshaka iki? Nganira n’abantu.

Ines: Iyo munaniwe muvuye ku kazi, mukora iki kugira ngo muruhuke?

Hon. Tito: Ndeba televiziyo, amakuru cyangwa nkareba ama Filime. Kera nakundaga filime nkajya no muri za sinema aho nabaga mu mahanga. Ariko nageze mu Rwanda sinema ndazibura, cyangwa ugasanga aho ziri harimo abantu basakuza, filime berekana atari nziza, ndabireka ndeba filime berekana kuma televiziyo, cyane izo muri Amerika y’Amajyepfo.

Ines: Ese mwaba mukunda gukora iyihe siporo?

Hon. Tito: Ubu ntayo, hahahah, urabona imyaka yanjye yatuma njya gukina za Football cyangwa volleyball? Mfite imyaka myinshi, ariko kera nakinaga basketball na volleyball mu makipe ya za kaminuza.

Ines: Ese ni iki kitabura ku mafunguro yanyu, ikintu warya ukumva uranezerewe?

Hon. Tito: Igisekeje rero, iyo mbivuze abantu baravuga ngo yeeee uri umwana hahahahah, ndya amafiriti nkaryoherwa nk’abana, hahahahah wenda nkaba nashyiraho ibishyimbo byiza. Ariko iyo ndi i burayi, hari ibyo bita “fromage fondu” fromage bashyushya igashonga, nkayirisha nk’ibirayi, ku mugati…

Ines: Ni iki mukunda kunywa?

Hon. Tito: Aha ntabwo mbitindaho cyane gusa sinywa inzoga, ibisembuye simbinywa, ariko nkunda ikawa.

Ines: Iyo mugiye kuvuga u Rwanda, ni iki gihita kiza ako kanya?

Hon. Tito: Mpita mbona igihugu cyiza kandi kirimo gutera imbere.

Ines: Ese ni iki muvuga ku irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda?

Hon. Tito: Bariya ba Nyampinga njya njya no kubaganiriza kenshi. Burya hari ubwiza n’ubuhanga. Ushobora kugira ubwiza bw’imbere, ubuhanga bwo mu mutwe, ariko ntibibuza no kugira ubwiza bw’inyuma. Iyo ubifite byose rero, ni byiza cyane. Ushobora kuba ufite ubuhanga, ukaba umushakashatsi, ugakora byinshi ariko kuba biriya byose waba ubifite, ni byiza. Ni yo sura mbona muri Nyampinga w’Igihugu. Niba ahandi bagenda berekana abakobwa babo beza, natwe u Rwanda dufite abakobwa beza.

Nanakunze ukuntu bababaza bakavuga imishinga bafite, numvise iba ari imishinga myiza, yagira akamaro kuri bo no ku gihugu, baramutse bayishyize mu bikorwa.

Ines: Hari impaka zijya ziba ku myambarire cyane y’abakobwa, bambara ibigufi, ibibafashe cyane ngo bituma abagabo bagira irari. Iyi myambarire muyivugaho iki?

Hon. Tito: Kera se wagize ngo inshabure yageraga he? N’amabere agenda agaragara. Niba ugiye mu marushanwa mu mahanga, abandi bambaye za bikini, nawe urabyambara. Umuntu yambare ageze ku birenge, undi we iyo yagejeje hejuru y’amavi, akireba akumva ari bwo yumva yishimye, ni uburenganzira bwe. Mu muhanda, ukamenya ko atari ho uri bwambarire bikini, ukareba amabwiriza ya sosiyete ubamo.

Ines: Ese iby’uko hari abasigaye bakundana bakabana n’abo bahuje ibitsina, mwebwe mubibona mute?

Hon. Tito: Ubundi n’umugabo n’umugore, umuhungu n’umukobwa, iyo bagiye kubonana ntibabikorera ku mugaragaro bose. Niba rero umugabo akunda undi umugabo, umugore akunda umugore, na we nagende abikorere ahihishe.

Ikibazo kiba i burayi, ni uko babishyiramo propaganda, ikintu cyakagombye kuba kimureba, agashaka kukigira uburyo rusange, ngo baraharanira uburenganzira.
Bagiye babikora ubwabo, byaba ari ibyabo nta n’uwajya kubyivangamo.

Ines: Murakoze cyane kutwemerera kuganira
Hon. Tito: Murakoze namwe

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.