Chryso Ndasingwa yakoze igitaramo cy’amateka muri BK Arena abantu baratangara abandi babura icyo bavuga.
kuri iki cyumweru tariki 05 Gicurasi 2024 Umuramyi Chryso Ndasingwa yakoze igitaramo cyo kumurika Alubumu ye ya mbere kuva yatangira gukora indirimbo ze ku giti cye nk’umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.
Chryso Ndasingwa yanditse amateka yuzuza inyubako ya mbere mu Rwanda mu myidagaduro izwi nka BK Arena ndetse n’amatike arashira bitungura bur’umwe dore ko hari na bavuze ko yipashe muremure ko atazigera akira igihombo cyo gukorera igitaramo muri Arena ariko yaje gutungurana akora amateka ku buryo budasanzwe.
Iki gitaramo cyamuritswemo alubumu ye ya mbere ndetse ariko cyanitwaga hagaragayemo imbaraga z’Imana zihambaye ndetse no umunezero udasanzwe mbese bigaragaza uburyo uyu muramyi Chryso Ndasingwa afasha benshi mu kwegera Imana binyuze mu bihangano bye nka wahozeho, Wahinduye ibihe ndetse n’izindi nyinshi.
Amafoto y’igitaramo cya Chryso Ndasingwa;