Abakozi b’Ikigo nderabuzima cya Nyamata bagabiye uwamugariye ku rugamba mu rwego rwo kumwereka ko bazirikana ubutwari bwe na bagenzi be bafatanyije kubohora u Rwanda.
Umuyobozi w’Ikigo nderabuzima cya Nyamata, Musine Gilbert, yavuze ko ari igikorwa bifuje gukora mu rwego rwo kwizihiza ku nshuro ya 26 umunsi mukuru wo Kwibohora. Ni igikorwa bakoze ku nshuro ya mbere, ariko ngo bifuza kuzajya bagikora buri mwaka.
Musine yavuze ko icyatumye bahitamo kugabira inka uwamugariye ku rugamba, ntibamuhe ibindi bintu bisanzwe, ngo ni uko inka ari ikintu kiranga urukundo mu muco nyarwanda.
Yagize ati “Twabiganiriyeho nk’abakozi b’Ikigo Nderabuzima cya Nyamata, twemeza ko hari icyo dukwiye gukora mu rwego rwo kwizihiza umunsi wo kwibohora ku nshuro ya 26, twiyemeza kugabira umwe mu bamugariye ku rugamba rwo kwibohora.”
Ati “Twe nk’Ikigo, ntitwari kumenya uwo dukwiriye kugabira muri iyo gahunda, ariko twakoranye n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyamata, budufasha kubona umugenerwabikorwa ukwiriye kugabirwa iyo nka. Ni uko twamenye Twagirayezu Jean Damascène”.
Twagirayezu Jean Damascène (uzwi cyane ku izina rya Mupenzi), w’imyaka 52 y’amavuko, ni umugabo wubatse ufite n’abana 4. Ubu atuye mu Mudugudu wa Gahembe, Akagari ka Maranyundo,Umurenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera.
Ni umwe mu barwanye urugamba rwo kubohora igihugu, kugeza ubwo kibohowe, akomeza kukirinda kuko n’ubundi urugamba ntirwarangiriye mu 1994, kuko hakurikiyeho intambara z’abacengezi bateraga u Rwanda baturutse mu bihugu bahungiyemo. Ni muri icyo gihe yamugaye kuko yamugaye mu 1996.
Icyo gihe yararashwe akomereka amaguru yombi ariko kumwe guhita gucika. Ubu afite ukuguru kumwe, akaba agendera ku mbago. Kuri we nk’umuntu wari umusore muri icyo gihe ngo yumvise ubuzima buhindutse akibaza uko bizagenda nyuma y’aho.
Yagize ati “Nk’umuntu wari umusore muri icyo gihe, numvise ubuzima buhindutse, nkajya nibaza uko bizagenda, nibaza uko nzagira umuryango, nibaza nti uzankunda meze ntya azava he, mbese numvaga ntawankunda.”
Ati “Icyo gihe abamugariye ku rugamba bashyirwaga mu kigo i Kanombe, ariko rimwe na rimwe mugasohoka hanze y’ikigo, ni aho nahuriye n’umukobwa arankunda, tubyarana umwana, nyuma turashakana, ubu tumaranye imyaka 15 dufitanye abana bane(4),kandi tubana neza nta kibazo”.
Ubundi ngo iyo bavuze kwibohora, Twagirayezu we ngo ahita atekereza ubuzima yabagamo na mbere yo kujya mu gisirikare uko bwari bumeze.
Yagize ati, “Njyewe iyo bavuze kwibohora, ntekereza ubuzima na mbere yo kujya mu gisirikare uko bwari bumeze ino aha, ku buryo numva no kumugara ari ishema kuri jye, kuko nakoreye igihugu cyanjye n’umuryango wanjye ndetse n’igihugu, kuko Abanyarwanda baca umugani ngo ‘wanga kumenera igihugu amaraso imbwa zikayanywera ubusa.”
Ati “Kuba bangabiye inka, mbifata ko ari uko dufite ubuyobozi bwiza, nkumva bampa agaciro, nkumva banyibutse, nkumva binshimishije. Si jye jyenyine wamugariye ku rugamba, turi benshi, ariko igikorwa nk’iki kinyereka ko abantu baha agaciro igikorwa twakoze”.
“Mu by’ukuri mbere yo gushimira abangabiye, ndashimira Perezida wa Repubulika, ni we wadushyize imbere ati, nimubohore igihugu, turamwumvira, bamwe turamugara, abandi barapfa ariko igihugu kirabohoka. Ndashimira ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyamata n’ubw’Ikigo Nderabuzima cya Nyamata bampisemo bakangabira, kuko abamugariye ku rugamba turi benshi. Ndishimye n’umuryango wanjye, nshimye inka nziza mumpaye, abana banjye babone amata, batazarwara bwaki. Ndabashimiye cyane”.
Umwe mu baturanye na Twagirayezu wari uhari agabirwa witwa Butera, yagize icyo avuga ashimira abakoze icyo gikorwa.
Yagize ati “Iyo tubonye ko muzirikana abamugariye ku rugamba rwo kwibohora n’abaruguyeho, biduha icyizere ko icyatumye urugamba rubaho kitazongera. Turishimye ko mwamwibutse, buriya nanaryama, araba atekereza ko ari kumwe n’abantu bamukunze. Afite ukuguru kumwe, ariko buriya arumva afite amaguru yombi kubera mwebwe”.
Umuyobozi w’Umurenge wa Nyamata na we wari waje muri icyo gikorwa cyo kugabira Twagirayezu.Yavuze ko bamushimira we n’umuryango we kandi ko yizeye ko inka yagabiwe azayifata neza.
Twagirayezu nta nka yagiraga, kuko nk’uko bivugwa n’umuturanyi we, ngo yigeze kuyihabwa muri gahunda ya ‘Girinka’, ariko icyo gihe yari umuyobozi w’Umudugudu wabo, kandi amabwiriza ya Girinka atemera ko umuyobozi ayihabwa,icyo gihe iyo yari yahawe bayiha undi. Nyuma yaje kubona indi nka ariko agira ibyago irapfa.
Gusa abaturanyi be, bamugiriye inama y’uko iyo nka yagabiwe yayishyira muri gahunda y’ubwisungane (mituweli). Iyo ni gahunda ibaho umuntu akishyura amafaranga y’ubwisungane ku mwaka, inka ye yarwara akayifatira imiti ku buntu, yapfa bakamushumbusha indi bitewe n’ikigero yari igezemo.