NTIBISANZWE: Iyi nkoko yahahamuye benshi ndetse inandika amateka akomeye nyuma y’uko bayiciye umutwe ikanga gupfa ikamara umwaka urenga igihumeka ikanagenda!

Mu myaka 75 ishize hari umworozi wakomokaga mu mujyi wa Colorado muri America watunguwe cyane nyuma yuko aciye imwe mu nkoko yororaga umutwe ariko ikanga gupfa ndetse ikamara amezi 18 yose, igihumeka ndetse igenda.

Udushya tuba twinshi ariko aka ko karatunguranye ndetse bamwe bagira ubwoba bakuka imitima , ubwo mu myaka 75 ishize umworozi wakomokaga muri muri Amerika mu mujyi wa Colorado yishe imwe mu nkoko yari yoroye ayiciye umutwe , maze agatungurwa n’uko yanze gupfa kandi umutwe wayivuyeho nyuma ikamara amezi 18 ikiriho igenda kandi ikinahumecyera kw’isi.

Ese ubwo byaba byaragenze  gute kugira ngo inkoko isanzwe ibashe kubaho amezi 18 nta mutwe ifite.

Kuwa 10 Nzeli 1945 umugabo witwa Lloyd Olsen n’umugore we Clara, bari bari kwica inkoko kuko ariko kazi bakoraga, bari baherereye aho zororerwaga hitwa Fruita muri Colorado. Bwana Olsen we yacaga imitwe inkoko maze umugore we akazikuraho amababa ndetse akanazisukura. Nyamara mu nkoko zibarirwa muri 50 bishe uwo munsi harimo imwe yavuyemo yitwara muburyo butandukanye nubw’izindi.

                                                                                                          Mike the headless chicken “dances” in 1945.

Bamaze kuzica zose nkuko bari babiteganyije batunguwe no gusanga hari inkoko imwe murizo iri kwitemberera kandi bayiciye umutwe. Iyi nkoko ngo batunguwe no kubona iri kwitemberera nkaho nta cyabaye ndetse ntiyigera ihagarara cyangwa ngo igwe hasi. Aba bahise bayifata bayishyira mu gikarito bariryamira, bukeye umugabo azinduka ajya kureba uko bimeze ariko aza gukubitwa n’inkuba asanze ya nkoko n’ubundi ikiri guhumeka.

Abakomoka muri uyu muryango bavuga ko iby’iyo nkoko ari amwe mu mateka y’umuryango wabo, yateye isi urujijo. Uyu mugabo Olsen akimara kubona ko inkoko yanze gupfa ngo yatangiye kuyinyweraho inzoga nyinshi cyane, ndetse ayikoreraho n’amafaranga menshi kuko yabwiraga abantu gushyiraho intego ngo abereke igitangaza afite cy’inkoko ihumeka kandi yakuweho umutwe. Bidatinze inkoko yahuruje abanyamakuru ndetse umwe mu baje kuyireba agira inama uwo muryango kujyana iyo nkoko mu iserukiramuco ndetse ko bashobora kuyikoreraho amafaranga menshi.

Iyi nkoko yaje kwamamara cyane kugeza ubwo ijyanywe muri kaminuza gukorerwaho ubushakashatsi, icyo gihe bivugwa ko ngo izindi nkoko nyinshi zahagendeye kuko baziciye imitwe ngo barebe niba harindi yarokoka ntamutwe ifite ikamera nkiyo ya mbere. Iyi nkoko yazengurukijwe igihugu hafi ya cyose nubwo ubwikorezi bwari butaratera imbere, ariko yakoze amateka, kugeza ubwo Clara umugore wa Olsen ayandikaho igitabo kikaza kubikwa neza kugeza nuyu munsi kikaba kigisomwa.

Abantu benshi byatumye bamenya umugabo Lloyd Olsen biturutse kunkoko ye ndetse baza no gusura aho yakoreraga ubuhinzi n’ubworozi. Iyi nkoko yaje gushyira irapfa mu 1947, mu mujyi wa phoenix muri amerika n’ubundi.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.