Ntibisanzwe: Mu Bwongereza byakaze nyuma yuko batoye uruhinja bagasanga ruva inda imwe n’abandi 2 batowe mbere/ Ababyeyi babo bari guhigishwa uruhindu

Mu bwongereza bakomeje gutungurwa n’umuryango urimo kubyara abana ugahita ubajugunya bagatoragurwa na rubanda aho nyuma Umwana ukivuka wabonetse mu ntangiriro z’uyu mwaka mu burasirazuba bw’umurwa mukuru w’Ubwongereza London/Londres, ni umwana wa gatatu utawe n’ababyeyi bamwe, nk’uko BBC ibyemeza.

Ibipimo bya DNA/ADN byashyikirijwe urukiko rwo muri ako gace ka London byemeza ko “Baby Elsa” ari umuvandimwe w’abandi bana babiri, umuhungu n’umukobwa, babonetse mu buryo nk’ubu mu 2017 na 2019.

Nubwo abategetsi babishinzwe bakomeje kubashaka, ababyeyi b’aba bana ntibaramenyekana. BBC na PA Media byahawe uburenganzira bwihariye n’urukiko bwo gutangaza isano y’aba bana – kandi ko aba bana ari abirabura.

Umucamanza Carol Atkinson yavuze ko iyi ari inkuru “ireba cyane rubanda” kuko mu Bwongereza bw’iki gihe ari ibintu bidasanzwe guta abana.

Inzobere yabwiye urukiko ko, uko ibibona, ibipimo byagaragaje isano ifatika kandi yizewe mu buryo bwa gihanga, bituma yemeza ko Elsa ari “umuvandimwe wuzuye” wa bariya bana bandi babiri.

Abo bakuru b’uyu watowe bo bakiriwe n’umuryango ubarera mu gihe Elsa we akiri mu kigo gifasha.

Uyu mwana yabonywe n’umuntu ukora akazi ko gufasha imbwa kugenda muri Mutarama (1) – ahantu hari ubukonje buri munsi ya zeru – ku ijoro rikonje kurusha andi majoro mu mwaka – azingiye mu gitambaro kiri mu gikapu.

Abo bana bandi – bitwa Harry na Roman – nabo batawe aho nyine muri ako gace ka Londres. Nabo bari bazinzwe mu biringiti. Umwe ari no mu gikapu.

Inyandiko z’urukiko zivuga ko Elsa yari agifite urureri kuri we, kandi abaganga babona ko hari hashize amasaha macye avutse.Nubwo ubwo bamutoraga basanze akonje bikabije, Elsa yari akibasha kurira. Urukiko rwumvise ko ubu ameze neza.

Urukiko rwumvise ko bariya bana – amazina yabo ubu yamaze guhindurwa – bose bazamenyeshwa ko ari abavandimwe, kandi hari gahunda y’uko bahuzwa uko bagenda bakura.

Gutangaza isano y’aba bavandimwe ntabwo byari bishyigikiwe n’urwego rwo mu Bwongereza rwitwa Children and Family Court Advisory and Support Service (Cafcass), rugira inama inkiko ibikwiye ku bana.

Polisi yo yavuze ko ari ah’urukiko kwemeza niba isano y’abo bana igomba gutangazwa, ariko babwiye urukiko ko batifuza “gushishikariza abagore bafite ibibazo kujugunya abana batifuza.”

Urukiko rw’Umuryango i London ruri mu gikorwa kigamije kugera nibura kuri kimwe cya kabiri cy’izindi nkiko nka rwo zo mu Bwongereza ngo zemere korohereza abanyamakuru gutangaza inkuru nk’izi.

Mu rukiko, ibinyamakuru BBC na PA Media byatangaje ko gutangaza iyi nkuru yo kuba ababyeyi bamwe barataye abana batatu bakivuka biri mu nyungu rusange.

Wa mucamanza mukuru Carol Atkinson, ukuriye abandi mu Urukiko rw’Umuryango i Londres yemera ko: “Guta umwana muri iki gihugu ari ibintu bidasanzwe cyane,” Carol yongera ko biri mu nyungu rusange gutangaza bene ibyo.

Yavuze ko kuba aba bana batatu ari abavandimwe ari “impamvu ikomeye” [yo kubitangaza] “muri sosiyete yacu ya none”.

Yavuze ko iyo aza kwanga ko iyi nkuru itangazwa, “kutamenyekana kwayo” byari kugira ingaruka kuri rubanda, kandi bigatambamira ubutabera mu zindi manza nka rwo.

BBC na PA Media bivuga ko gutangaza iyi nkuru bishobora no gufasha abategetsi kugera ku babyeyi b’aba bana.

Impinja nkeya cyane ni zo zibarurwa nk’izatawe zikivuka mu Bwongereza, ikigo kitwa ONS cyatangaje bene aya makuru kugeza mu 2015 cyerekanye ko nta ruhinja na rumwe rwabaruwe ko rwatawe mu myaka itatu yari ishize, kandi ko umwe ari we wabaruwe mu 2011.

Gusa hagati ya 1998 na 2005 habarurwaga impinja zatawe zigera kuri 16 ku mwaka, nk’uko biri mu bushakashatsi bwakozwe na za kaminuza.

Mu 2020 hatangajwe umwana umwe watawe mu gace ka ‘east London’ k’umurwa mukuru, undi umwe yabaruwe mu 2021 i Birmingham. Aba ba nyina baje kubabona, nyuma y’amezi menshi.


BBC

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.