NTIBISANZWE: Mu Rwanda abanyeshuri bigana bakoze ubukwe basezerana bakiri ku ntebe y’ishuri nyuma y’igihe kinini bakundana

Abanyeshuri bigana mu ishuri rimwe muri G.S Rwabicuma mu Karere ka Nyanza, biyemeje kubana akaramata kandi amasomo yabo agakomeza nta nkomyi. Imiryango, inshuti baje gushyigikira isezerano rya Jean Claude Uwihanganye w’imyaka 24 y’amavuko na Jeannette Uwimana w’imyaka 21 y’amavuko, aho bari gusezeranira mu murenge wa Rwabicuma mu karere ka Nyanza.

Uwihanganye na Uwimana ubusanzwe bigana mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye ku rwunge rw’amashuri rwa Rwabicuma mu karere ka Nyanza mu ishami ry’amateka, icungamatungo n’ubumenyi bw’isi(HEG).

Abaje kubashyigikira bavuga ko aba bombi bari bamaze igihe bari mu munyenga w’urukundo bakaba biyemeje kubana akaramata.

Inshuti ya Uwihanganye yatashye ibi birori yabwiye RADIO FLASH/TV ko aba bombi bazakomeza no kwiga mu ishuri nkuko byari bimeze. Yagize ati“Aba banyeshuri imiryango yombi yarabyemeye gusa ntibisanzwe”

Amakuru RADIO FLASH/TV yamenye ni uko uyu mugabo Uwihanganye wiyemeje gushinga urugo akiri mu mashuri yisumbiye yarasanzwe akora imirimo yo gutwika amakara. Ikindi kandi uko bigaragara umukobwa aratwite yatewe inda, abatuye hariya bemeza ko aba biyemeje kubana akaramata bazatura mu kagari ka Mubuga mu murenge wa Rwabicuma mu karere ka Nyanza.

Biteganyijwe ko bazaba mu nzu zo mu rugo iwabo w’umugabo kandi abatashye ubu bukwe bavuze ko batunguwe no kuba abanyeshuri biyemeza kubana bakanakomeza kwiga.

BAKUNZI B’IKINYAMAKURU BABITIMES.COM TURAGUSABA KUDUSHYIGIKIRA UGAKANDA HANO MAZE UKORE FOLLOW NA LIKE KURI FACEBOOK PAGE YA BABI TIMES KUGIRANGO AMAKURU AJYE AKUGERAHO MBERE AKIRI MASHYA 
BAKUNZI B’IKINYAMAKURU BABITIMES.COM TURAGUSABA KUDUSHYIGIKIRA UGAKANDA HANO MAZE UKORE FOLLOW NA LIKE KURI INSTAGRAM YA BABI TIMES KUGIRANGO AMAKURU AJYE AKUGERAHO MBERE AKIRI MASHYA
Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.