Ntibisanzwe! Umu Pasiteri wambara inkweto z’abagore akomeje kutera benshi urujijo/ Biratangaje uburyo yambara kigabo akarenzaho inkweto za Ntunshingeho (AMAFOTO)

Pasiteri Elijah Ayer ni umugabo wo muri Togo, ukunze kugarukwaho na benshi ku mbuga nkoranyambaga batangarira ko akora ivugabutumwa yambaye inkweto ndende zimenyerewe ku b’igitsina gore.

Ikinyamakuru Mpasho cyo muri Kenya, muri Gicurasi 2022 cyatangaje ko uyu mupasiteri mu buhamya bwe atanga, avuga ko hari uburwayi yari asanganywe Imana ikamutegeka kujya yambara inkweto z’abagore akabona kubukira.

Bigitangira abakoresha internet babifashe nko gusetsa abantu, nyuma bituma hari abashaka kumenya igitera Pasiteri Elijah Ayer kwambara inkweto z’abagore, aboneraho gutangaza ko ari ibyo yasabwe n’Imana nk’umuti w’uburwayi bwe.

Ibitangazamakuru byo muri Togo bivuga ko uyu mugabo yari asanzwe yambara inkweto z’ab’igitsina gabo akagira uburibwe mu mubiri ariko akavuga ko kuva yazireka yagiye akira ubwo burwayi.

Yambara imyenda y’abagabo isanzwe maze akarenzaho inkweto za kigore

Iyi myambarire ye ayijyana no kubwiriza

BAKUNZI B’IKINYAMAKURU BABITIMES.COM TURAGUSABA KUDUSHYIGIKIRA UGAKANDA HANO MAZE UKORE FOLLOW NA LIKE KURI FACEBOOK PAGE YA BABI TIMES KUGIRANGO AMAKURU AJYE AKUGERAHO MBERE AKIRI MASHYA 
BAKUNZI B’IKINYAMAKURU BABITIMES.COM TURAGUSABA KUDUSHYIGIKIRA UGAKANDA HANO MAZE UKORE FOLLOW NA LIKE KURI INSTAGRAM YA BABI TIMES KUGIRANGO AMAKURU AJYE AKUGERAHO MBERE AKIRI MASHYA
Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.