NTIBISANZWE: Umubyeyi wavutse adafite nyababyeyi ituma babyara amaze kwibaruka abana 2

Umubyeyi witwa Déborah Berlioz ni umugore wa mbere wo mu Bufaransa wakorewe ubuvuzi bwo guterwamo nyababyeyi ‘utérus’, aho yatewemo iyo yahawe na Nyina wamubyaye, bimuha amahirwe yo kubyara abana babiri, harimo umwe wavutse muri uyu mwaka wa 2023, mu gihe yari yaramaze kwakira ko atazigera abyara kubera icyo kibazo yavukanye.

Mu kiganiro ‘Ça commence aujourd’hui’ cyatambutse kuri Televiziyo ya France 2 ku itariki 20 Nzeri 2023, Déborah Berlioz ari kumwe n’abana be b’abakobwa babiri ndetse na Nyina, yatanze ubuhamya bw’uko ubu nawe yabaye umubyeyi abikesha igikorwa cy’urukundo umubyeyi we yamukoreye akemera kumuha nyababyeyi, kuko ntayo yari yaravukanye, kandi bikaba bidashoboka ko yari kubyara atayifite. Kuri we, iyo ni yo mpano ikomeye cyane mu zo yamuhaye zose, kuko ngo nyuma yo kuba yaramubyaye, yanafashije kuba umubyeyi nawe.

Umunyamakuru yabanje kubaza Nyina wa Déborah, witwa Brigitte icyo atekereza iyo arebye abo bana, niba yumva hari ikintu kibahuza kidasanzwe, kuko nyababyeyi yarerewemo Déborah, ari nayo yarerewemo abo bana.

Asubiza icyo kibazo, Birigitte yagize ati,”Njyewe iyo ndeba abuzukuru banjye, nk’uko nakomeje kubivuga nyuma yo kumbaga bankuramo iyo nyababyeyi ngo nyihe umukobwa wanjye kuko ntayo yari afite, navuze ko ubwo ahasigaye ari aha Déborah n’umugabo we kugira ngo bagerageze amahirwe. Yego ndabizi ko niba abo bana bahari harimo uruhare rwanjye ariko rutoya cyane. Ubundi nabonye abuzukuru, ubwo rero mfite umwanya wanjye nka Nyirakuru nta kindi”.

Déborah Berlioz abajijwe uko yumva afata mama we nyuma y’icyo gikorwa, yagize ati,” Igikorwa yakoze ni igikorwa cy’urukundo, ni yo mpano ikomeye cyane mu zo yampaye zose,kuko yampaye iyo mpano yo gutuma nanjye mba umubyeyi, ni cyo kintu cyiza yampaye, kubera ko nari naravutse nta nyababyeyi mfite, ubwo sinari mfite icyo ‘cyari’ abana banjye bakururimo mu nda”.

Abajijwe igihe yamenyeye ko nta nyababyeyi afite, Déborah yasubije ko “ Nabimenye kubera ko ntabonaga imihango y’abakobwa kugeza ku myaka 17, kuko nakoraga amarushanwa yo gusiganwa byo ku rwego rwo hejuru, bakabwira ko ntakwiye kugira impungenge zo kuba imihango yaratinze kuza, ariko numvaga muri njyewe harimo ikintu kimbwira ko hari ikibazo.

Ubwo mbibaza umuganga wamvuraga kuko numvaga mufitiye icyizere cyo kuba namuganiriza kuri izo mpungenge, ahita anyohereza gukoresha ibizamini k’umuganga w’abagore, ni ubwo byahise bigaragara ko nta nyababyeyi mfite. Ubwo mpita numva ko Isi indangiriyeho.Ako kanya nahise numva neza ko ntazigera ntwita umwana wanjye”.

Umunyamakuru amubajije igihe igitekerezo cyo guterwamo nyababyeyi y’undi muntu cyamujemo, Déborah Berlioz yasubije ko byatangiye mu Kwezi k’Ukwakira 2014, ubwo yari afite imyaka 29 y’amavuko, arimo yumva amakuru kuri Televiziyo, yumva bavuze inkuru y’umwana wavutse muri Suwede, nyuma y’uko umubyeyi we atewemo nyababyeyi, kandi ko umwana na nyina bose, bameze neza.

Yagize ati, “ Nyuma yo kumva ayo makuru, narishimye menya ko nibura ibyo bibaho, kuko nari maze igihe narakiriye ko ntazigera mbyara, naranashatse abahanga mu by’imitekerereze ya muntu kugira ngo bamfashe kwakira icyo kintu. Icyiza cyari kirimo, kuri iyi myaka 29 nari narashatse mbana n’umugabo wanjye,kandi icyo gihe musaza wanjye yari amaze kubyara umwana wa gatatu mpita numva icyifuzo cyo kuba mama kinzamutsemo cyane.

Ni uko mbibwira umugabo wanjye, ahasigaye ntangira gukora ubushakashatsi kuri interineti, mbona inkuru ivuga ko hari ivuriro rishobora kudufasha riri ahitwa i Limoges (mu Bufaransa), ndabavugisha, nyuma yo gukora ibizamini, badushyira ku rutonde rw’abategereje guhabwa za nyababyeyi…nyuma y’imyaka ibiri biranga, bisa n’aho nsubiye mu cyunamo bundi bushya”.

“ Umucyo cy’icyizere wongeye kumurikira rero, kuko muri icyo gihe hari inama mpuzamahanga yiga ku bijyanye no gutanga no guhabwa za nyababyeyi, birangira ibitaro bya Foch (mu Bufaransa), bihawe uburenganzira bwo gukora ubwo buvuzi, ariko hasabwa ko utanga nyababyeyi agomba kuba afitanye isano n’uwo ayiha, yaba umubyeyi we, cyangwa se umuvandimwe we. Nahise ntekereza ko mama yayimpa, kuko yari yarambwiye ko azafata neza nyababyeyi ye, kuva icyo gihe twamenya ko umuntu ashobora kuyiha undi, yari yarambwiye ko yayimpa”.

Deborah akomeza avuga ko nyuma y’uko ibitaro bya Foch byemeye kumufasha kumuteramo nyababyeyi ahawe na nyina, hanyuzemo amezi atatu yo gutekereza neza kuri icyo gikorwa, abaganga babakorera ibizamini bitandukanye bombi, babaza ibibazo byose bifuza kubaza abaganga, ndetse basobanurirwa n’ibyago bishobora kubaho muri urwo rugendo, kugira ngo biyemeze bazi neza ko bisaba kuba ufite imbaraga z’umutima, kuko atari igikorwa cyo guhubukira.

Deborah abajijwe ku bibazo ashobora kuba yaribajije cyangwa se akabibazwa n’abandi by’uko abana yabyaye ari abavandimwe be kuko bakuriye muri nyababyeyi ya nyina, yasubije avuga ko kuri we n’umuryango we, icyo kitigeze kiba ikibazo,kuko kuva kun ta ngiriro iyo nyababyeyi bayifashe nkaho ari ‘icyari’ umwana akuriramo mu nda cyaburaga, ariko ko intanga zihuye zikabyara abo bana ari ize n’umugabo we bityo ko ari abana babo atari abavandimwe nubwo hari abantu babivugaga batyo.

Itariki 30 Werurwe 2019, nibwo Nyina wa Deborah yabazwe bamukuramo iyo nyababyeyi, ibikorwa byo kumubaga bayimukuramo ngo byafashe amasaha 13, mu gihe kubaga Deborah bayimuteramo byafashe amasaha 9, ku itariki ya 1 Mata 2023, Deborah avuga ko yakangutse afite nyababyeyi mu nda ye, ndetse nyuma y’iminsi mikeya atewemo iyo nyababyeyi, nibwo yagiye mu mihango bwa mbere mu buzima bwe, afite imyaka 34 y’amavuko.

Deborah avuga ko uko bikorwa, mbere yo kumuteramo iyo nyababyeyi babanje guhuza intanga ze n’iz’umugabo we, nyuma insoro zimeze neza zikagumishwa muri Laboratwari, noneho nyababyeyi yazamara gufata neza mu mezi atandatu, afata imiti ibuza ko umubiri we wayanga, urwo rusoro cyangwa se insoro zigashyirwa muri nyababyeyi. Gusa we ngo yagize ikibazo cy’uko Covid-19 yatumye ayo meze atandatu umuntu aba asabwa gutegereza arenga.

Yagize ati, “ Tariki 17 Nyakanga 2020, nibwo bashyize urusoro muri nyababyeyi yanjye, birihuta, mu minota itanu bashoboraga kunyereka ku mashini nkabona akantu gato, bakambwira ko ari urusoro. Icyo gihe byari birangiye hasigaye gutegereza ibikorerwa mu ibanga ry’ubuzima, kuko ibyo abaganga bagomba gukora byari birangiye.

Bisaba gutegereza iminsi 10 ukajya kwa muganga bakareba ko urusoro rurimo gukura. Iyo babivuze wumva ari iminsi mikeya, ariko bigera ku munsi wa gatatu ukumva birakomeye. Babuza ko umuntu yipimira mu rugo, ariko hari mu bihe bya Covid-19 ntasohoka hanze uko nshaka, ngakomeza kuvugana na muganga kenshi kuri telefoni mubaza, kuko hari amaraso nabonaga, rimwe na rimwe akambwira ko bishobora kuba byiza cyangwa bikaba bibi, ari ugutegereza, nyuma ndipima mu rugo mbona ko ntwite”.

Avuga ko na nyuma agiye kwa muganga bagafata ikizamini cy’amaraso, byaragaye ko atwite, ariko impungenge zikiri nyinshi kuko yarukagaga cyane, kandi akaruka imiti, ubundi igenewe kubuza umubiri we kwanga iyo nyababyeyi yatewemo. Ariko hashize amezi abiri ibyo kuruka ngo byarashize, inda ye ikura neza, aza kubyara umwana we wa mbere witwa Misha mu 2021, muri Gashyantare 2023 abyara uwa kabiri witwa Maxine.

Nyuma yo kubyara abo bana be babiri, yita ‘abana b’ibitangaza’ Deborah yavuze ko ubu mu kwezi gushize kwa Kanama 2023, yagiye gukurishamo iyo nyababyeyi, no guhita ahagarika iyo miti yanywaga ituma umubiri we ukomeza kuyemera, kuko ngo kugeza ubu, biteganyijwe ko umuntu wahawe nyababyeyi ayimarana imyaka hagati 5-7 kugira ngo abe abyaye abana babiri nibura, ubundi bakayikuramo.

 

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.