NTIBISANZWE: Umukobwa wimyaka 22 yivugiye uburyo amaze kuryamana n’abagabo 700! / Yabitangiye afite imyaka 14 yonyine abikoranye n’umuyobozi w’ikigo yigagaho w’imyaka 56!

Umwe muba SlayQueen uzwi kw’izina rya Abena Ghanabah yagiye imbere y’itangazamakuru nta nkomyi , nta rwicyekwe cyangwa se isoni , maze avuga ashikamye asangiza inkuru y’uburyo amaze gusamba n’abagabo barenga 700.

Uyu mukobwa Ghanabah ubusanzwe witwa Charlotte Abena Serwaa Ghanabah , mu kwicuza kwe avuga uburyo muri abo bagabo 700 bamaze gusambana , harimo 27 b’ibyamamare mu gihugu akomokamo cya Ghana.

We ubwe yivugiye ko yatangiye gusambana akiri umwana w’imyaka 14 y’amavuko , gusa uwo babikoze bwa mbere we akaba yari umusaza w’imyaka 56 y’amavuko wari umuyobozi mukuri w’ikigo cy’ishuri yigagaho , aho yigaga abamo (boarding , interna) mu mashuri yisumbuye ya secondary.

Ghanabah hari ubwo yafashe umwanzuro avugako agiye gushyira ahagaragara amazina ya bamwe mu ba star b’ibyamamare bahuye nawe mu busambanyi , ahanini abitewe n’uko harimo bamwe na bamwe bamwijeje ibintu ntibabimukorere.

Yabwiye ikinyamakuru Ghpage ko yagiye yanga kenshi kwemera gukundana na bamwe mu bakobwa baryamana bahuje ibitsina (abatinganyi) bazwi cyane mu ruganda rwa sinema iwabo.

Yakomeje anavugako yafashe icyemezo cyo kugaragaza bamwe muba star b’ibyamamare bagiye bakora imibonano mpuzabitsina ,  ahanini bitewe n’amasezerano bagiye bamuha ntibayubahirize.

Uyu mukobwa w’imyaka 22 y’amavuko yanagaragaje ko ajya gutamaza ibyo byamamare bagiye bakorana imibonano mpuza bitsina , yabitewe n’umujinya n’urwango yumvaga abafitiye kandi ko atari yitaye kungaruka byatera uruhande urwarirwo rwose.

Abena Ghanabah kandi nanone yagaragaje ko yagiye ahuza urugwiro na bamwe mu bakobwa b’abatinganyi babarizwa mu ruganda rwa sinema rwitwa ‘Kumawood’ nawe yabarizwagamo akaza kuyivamo.

Uyu mukobwa n’umwe muba slayqueen bazwi baryamanye n’ibyamamare byinshi haba muri muzika ndetse na sinema.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.