Umwe mu banyamahanga bari bitabiriye irushanwa IRONMAN ryari ryabereye i Rubavu ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu , yabuze Camera maze IGIHE gitangarizwa ko yari yibwe n’umukozi w’akarere ushinzwe Itangazamakuru n’imenyekanishabikorwa wafashwe tariki ya 6 Kanama 2023 , Kuri ubu akaba afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Gisenyi mu gihe dosiye ye iri gutunganywa ngo yoherezwe mu Bushinjacyaha
RIB ivuga ko uwo musore yafatiwe mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Rugerero, Akagari ka Gisa mu Mudugudu wa Swemu. Umwe mu bantu bari aho watanze amakuru avuga ko uyu musore yitwaje umwanya afite wo kubasha kujya ahantu hose n’aho ibihembo byari biri gutangirwa maze awukoresha mu kwiba.
Ati “Uyu musore yitwaje umwanya we kuko yari yemerewe kujya hose, acunga nyiri camera ku jisho bahugiye mu gutanga igikombe aba ateruye camera ayihisha mu gikapu nk’aho ari ye.”
“Abamubonye bagize ngo ateruye camera ye kugeza igihe uwo mushyitsi atakiye. Inzego zahise zibijyamo, twese turabazwa, hanyuma tuza kumva ngo ukora ku Karere ni we wafashwe. Gusa yarisebeje asebya n’Abanyarubavu; kwiba umushyitsi ni igisebo. Gusa ku rundi ruhande turashimira RIB n’zindi nzego zacu ko yahise afatwa, umushyitsi agasubizwa camera ye.”
Icyaha cyo kwiba gihanwa n’ingingo ya 166 y’itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Uhamijwe iki cyaha ahabwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri n’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 1.000.000 Frw ariko atarenze 2.000.000 Frw, imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Iki ni igihano cyikuba kabiri iyo byakozwe n’umukozi wa Leta yishingikirije imirimo ye cyangwa umuntu ushinzwe imirimo iyo ari yo yose ifitiye abaturage akamaro cyangwa se iyo byakozwe nijoro.