Iby’urukundo n’amayobera dore ko abenshi bavuga ko rujya aho rushaka kandi ntana forumire rugira ,urwo rukundo ndikuvuga nirwo rwatumye Mukamana Christine w’imyaka 29 wari umubikira yiyambura ivara akisangira umusore Ndayishimiye Fabrice wari umushumba w’inka ngo babane akaramata , bityo nawe abasha kumva ku buryohe bw’agatunda nk’abandi bose.
Niba wibuka neza muri Bibiliya batubwira abagabo nka Dawidi, Sawuli, Samson n’abandi benshi bagiye batamazwa n’urukundo rugatuma bakora ibyo batateguye.
Umwanditsi w’ibitabo Dr Deus we avuga ko umenya neza ko uri mu rukundo igihe utagisinzira, kuko ibiba birimo kukubaho birenze kure inzozi ushobora kugira!.
Ngibyo ibyabaye kuri Mukamana wari umaze kurahirira kuba umubikira mu 2019 maze mu 2021 yiyambura ivara (cya gitambaro bambara) yisangira uwo yakunze.
Si inkuru mpuha cyangwa mbarirano kuko Ndayishimiye Fabrice w’imyaka 18 wahoze ari umushumba w’inka z’ababikira na Mukamana Christine w’imyaka 29 wahoze ari umubikira batuye mu Mudugudu wa Mubuga mu Kagari ka Kigarama mu Murenge wa Nzige mu Karere ka Rwamagana.
IGIHE yabasuye iganira nabo mu nzu y’amabati 20 n’ibyumba bitatu yubatswe n’uyu mugabo ukiri muto, nyuma y’ibizongamubiri by’urukundo byamukujije imburagihe agafata icyemezo gikunze kunanira benshi mu basore nzi cyangwa uzi banarengeje imyaka 30!
Ndayishimiye amaze amezi umunani abana n’umugore we (ntibarasezerana mu mategeko cyangwa mu rusengero). Ahamya ko yatangiye gukundana n’umugore we akiri kwigira kujya mu bubikira, amaze kurahira nabwo ngo bakundanye umwaka urenga mbere yuko babana.
Umuzi w’urukundo rwabo
Mukamana avuga ko yarangije amashuri yisumbuye mu 2014 mu 2015 ahitamo kujya kwiyegurira Imana kuko ari ibintu yumvaga akunze cyane, mu kugera mu babikira bitwa Abigishwa ba Yezu mu Ukarisitiya, yatangiye kwiga imyaka ine kugira ngo agere ku isezerano rye rya mbere.
Ubuzima bwarakomeje amasomo ayafata neza ari nako acishamo agakora imirimo itandukanye muri icyo kigo kibarizwa i Nzige mu Karere ka Rwamagana.
Ku rundi ruhande, mu 2017 nibwo Ndayishimiye yatangiye gukora mu babikira asanga muri iyo minsi Mukamana ariwe ufite inshingano zo gutekera abandi babikira. Uyu musore we ngo yaje ashinzwe gushakira ubwatsi inka zabo ariko akaba ari nawe ujya kuzana ibyo ababikira bari butekerwe, byumvikane ko bavuganaga kenshi ku byo guteka biri buboneke.
Mukamana ati “Aho niho twatangiye kugenda dushyikirana, ankunda ntabizi bigeze aho numva arabimbwiye bibanza kumbera urujijo ariko uko iminsi igenda iza nanjye nkagenda mukunda.”
Ndayishimiye we yagize ati “Ninjye wamubwiye ko mukunda bwa mbere twabanje kwisanzuranaho buri wese akajya amenya amabanga y’undi nza kumubwira ko mukunda abanza kunyangira ageze aho aranyemerera, abandi babikira ntibabibonaga ko dukundana gusa abakozi bo bajyaga babibona gake kuko hari ubwo kwihishira byangaga.”
Ndayishimiye avuga ko bakomeje gukundana kuva mu 2017 gusa bakabigira ibanga ariko rimwe na rimwe urukundo rukagera aho rukabatamaza mu nshuti, yavuze ko bahamagaranaga inshuro nyinshi ku buryo urukundo rwabo rwakuraga umunsi ku munsi.
Mukamana Christine w’imyaka 29 wari umubikira yiyambuye ivara yisangira umusore Ndayishimiye Fabrice wari umushumba w’inka ngo bibanire akaramata.
Yirukanwe ku kazi azira gukunda umubikira
Ndayishimiye avuga ko umwaka wa 2021 atazawibagirwa ngo kuko ari bwo ababikira baje gusa n’abakeka ko hari umubikira mugenzi wabo bakundana bahita bamwirukana nawe bamwimurira Kicukiro kugira ngo babashyiremo intera, Mukamana abone uko akomeza kwiyegurira Imana.
Ndayishimiye ati “Uko kunyirukana kwanteye imbaraga bituma ntaha ndagenda nubaka inzu nkomeza gukorana imbaraga kugira ngo nzamurongore tuve mu mayira abiri, nabonaga ari umuntu ukuze ku buryo murongoye yamfasha kuko njye nkiri muto, naragiye rero ndakora cyane ndubaka.”
Uko Mukamana yiyambuye ivara kubera urukundo
Mukamana yavuze ko hari igihe cyageze Ndayishimiye akamubaza niba azakomeza kumukunda amubangikanya no kwiyegurira Imana, icyo gihe ngo kubona igisubizo ntabwo byamworoheye ariko ngo uko iminsi yigiraga imbere niko urukundo rwamusazaga.
Ati “Uko iminsi yigira imbere niko urukundo rwansazaga bigera aho mvamo nyine nisangira uwo nakunze. Njya kuvamo nari nsigaye ndyama nkumva nta bitotsi mfite kubera urukundo, nageze aho mfata icyemezo bwa mbere ndasezera barabyanga kuko nabonaga ibyo ndimo ndi kwishushanya banyimurira Kicukiro njyayo hashize amezi atatu ndasezera.”
Mukamana yavuze ko Ndayishimiye ari impano Imana yari yaramugeneye ngo kuko kuva 2017 bagitangira gukundana ngo ari umusore wagiye umubera umugisha mu bintu byinshi birimo ibitekerezo byiza agira.
Yavuze ko atamukunze akurikiye ibintu ngo kuko niyo byari gusaba ko baba mu ikode yari kwemera bakabana ngo kuko urukundo Ndayishimiye yamuhaye rwamunyuze cyane.
Bakibana batewe ubwoba bwo kuregwa muri RIB
Mukamana avuga ko bakibana mu minsi ya mbere batewe ubwoba n’abantu batandukanye bamwe bakamubwira ko bagiye kumurega muri RIB ko yashakanye n’umusore aruta ndetse anarusha imyaka 11, ibi byavugwaga n’abaturage ndetse n’ababikira bamwe na bamwe.
Ati “Njye narababwiraga nti mugende mundege nibamfunga nzafungurwa ngaruke musange, nibiba ngombwa nawe agafungwa nzamugemurira agaruke ansange, nkumva nta kintu bimbwiye.”
Yavuze ko kuri ubu ajya mu misa bisanzwe nk’umukiristu. Abandi babikira ngo barabyakiriye ko yabavuyemo afata umurongo we ndetse ngo n’abaturage ntabwo bakibigiraho ikibazo nka mbere ngo kuko iyo bamubonaga bahitaga bavuga ko ishyano ryaguye!.
Inama za Mukamana ku biha Imana bishushanya
Hakunze kumvikana abihaye Imana babyara abana hanze cyangwa se bagafatwa basambanyije abangavu, ingero ni nyinshi hirya no hino ku isi ndetse mu minsi yashize hari n’abasabye Papa kwemera ko abapadiri bajya bashaka abagore.
Tugaruke ku babikira aho hakunze guhwihwiswa ko bamwe muri bo usanga basambana cyangwa bakifashisha ibitsina bikoreshwa n’amashanyarazi nubwo Mukamana yavuze ko atigeze abibona.
Mukamana yagiriye inama abandi bantu barimo ababikira n’abandi bakunze kwiha Imana bakabikora bitabarimo nyamara umutima nama wabo ubabwira guhitamo undi murongo.
Ati “ Icyo nababwira nibareke kwifungirana, niba wumva ikintu kitakurimo irekure ntujye kwifungirana ngo umuryango wanjye urabivuga ngo iki? Kuva mu kibikira nkajya gushaka sindi bube nkoze amahano? Iyo ibintu atari ibyawe nta mpamvu yo guhatiriza ngo ujye kubaho wicuza kandi wakabayeho wishimye.”
Mukamana yavuze ko urukundo rwe na Ndayishimiye rushikamye kandi ngo bahisemo kubana kuko ari icyemezo bafashe babitekerejeho.
Ndayishimiye we yateye utwatsi abibwira ko yarozwe kugira ngo arongore umugore umurusha imyaka 11 avuga ko ari urukundo kandi ko anyuzwe n’ubuzima babanyemo nubwo nta mikoro barabona kuko kuri ubu batunzwe no guhingira abaturanyi.
Ndayishimiye yabwiye abibwira ko urukundo rw’ukuri rutakibaho yababera urugero rwiza ngo kuko urwe ni umwimerere kandi rwizanye.
Ati “Urukundo rwa mbere ni ugukunda umuntu ugendeye ku mutima wawe nawe akagukunda, na ho gukunda umuntu ushingiye ku bintu sibyo, hari abakumva ko wenda namushatse kuko yize cyangwa yari umubikira ariko sibyo twayobowe n’urukundo.”
Mukamana avuga ko mu mezi umunani amaranye na Ndayishimiye yanyuzwe cyane n’urukundo yamuhaye ngo kuko barumvikana, bakajya inama bakareba ibibura mu rugo bagafatanya kubishaka.
Yavuze ko kuri ubu agishakisha akazi ko kunganira umugabo we ngo kuko yari amaze iminsi arwaye, bakaba barya ibyo bahinze kandi ngo bafite icyizere ko bazatera imbere bafatanyije. Kuri ubu Mukamana atwite inda y’amezi atandatu.
Ndayishimiye byamusabye kubanza kubaka iyi nzu kugirango abashe kurongora umukobwa w’umubikira biheberanye mu rukundo kugeza aho yemeye kwiyambura Ivara.