Umuhoza Isimbi Sandrine w’imyaka 15, wiga mu ishuri ribanza rya GS Karembure mu Murenge wa Gahanga, Akarere ka Kicukiro, yatoraguye uruhinja rwari rwajugunywe ku nzira, arufubika umupira w’imbeho yari yambaye arujyana ku kigo yigaho.
Kuwa Gatanu tariki ya 4 Werurwe 2022, nibwo Umuhoza wiga mu mwaka wa Mbere w’amashuri yisumbuye, yanyuze ahantu abona umufuka uri kunyeganyega awegereye yumva uruhinja ruri kurira.
Yahise arukuramo arufubika umupira w’ishuri, arushyira ubuyobozi bw’ikigo yigaho.
Uyu mwana akimara kugeza uru ruhinja ku Kigo yigaho, ubuyobozi bw’iryo shuri nabwo bwahise buhamagaza ubuyobozi bw’inzego z’Ibanze umwana bamujyana kwa muganga.
Umuyobozi Ushinzwe Ubuzima n’Imibereho myiza mu Karere ka Kicukiro, Karungi Rebecca, yabwiye IGIHE ko uru ruhinja rukiri mu bitaro by’i Masaka kuko rwari rufite ikibazo cyo guhumeka nabi.
Yagize ati “ Ruracyari kwa muganga barimo kumukurikirana kuko rwatoraguwe rufite ikibazo cyo guhumeka nabi.”
Yongeyeho ko Akarere ka Kicukiro kari gushakira uru ruhinja ibintu by’ibanze birimo imyambaro n’amata kugira ngo ubuzima bwarwo budahungabana, ari nako hashakishwa umuryango wakwakira uwo mwana ngo yitabweho nk’abandi.
Umubikira Ushinzwe Uburezi muri GS Karembure, Sr Adeline Uwibambe, yabwiye IGIHE ko bashimishijwe n’ubumuntu umunyeshuri wabo yagaragaje.
Yagize ati “Uwatoye uruhinja yari umwana nk’abandi nta kintu gitandukanye cyangwa cyihariye twari tumuziho gusa twaratunguwe.”
Ubusanzwe uyu munyeshuri watoraguye uru ruhinja abana na mukuru we.
Sr Uwibambwe yavuze ko ibyakozwe na Umuhoza ari ubutwari kuko aho yasanze urwo ruhinja, hari hanyuze abandi ntibabyiteho.