Amashusho yashyizwe hanze anyujijwe kurubuga rwa Tiktok binyuze kuri @nelojosh yateye abantu benshi amarangamutima avanze n’agahinda kuburyo bibajije niba bibaho koko binatuma bumva bibateye impuhwe. Ni amashusho agaragaramo umucecuru w’imyaka 95 y’amavuko wo mu gace ka Emekuku , muri leta ya Ino , ho mu gihugu cya Nijeriya , wabayeho ubuzima bwe bwose akaba agiye kubumara adashatse umugabo.
Mu mashusho , uyu mucyecuru asangiza abantu inkuru y’ubuzima bwe , yatangaje ko n’ubwo yabayeho afite abamwiruka inyuma benshi bamukunda mu buzima bwe bwose , we yahisemo kwigumira wenyine mu gihe na se umubyara yakomezaga kubasaba gutsimbarara ku myemerere y’idini ryabo Gatorika bakuriyemo.
Uyu mugore ushaje yiyemeje kutajegajega ku byifuzo bya papa we , maze abigaragariza mu cyemezo gikomeye yafashe cyo kutazigera ashyingirwa agamije kubungabunga indangagaciro Gatorika , kuko arizo se yabatoje nk’umuryango wemera Imana.
Akomeza asobanura ko abavandimwe be bandi bagiye babona abo barushinga bakagenda , ariko byasabaga ko babanza kuba ari abo mu idini gatorika nk’uko se wabo ubabyara yabyifuje.
Abarebye aya mashusho kuri Tiktok bashimishijwe cyane n’inkuru y’uyu mugore yabakoze ku mutima , ndetse banishimira ukuntu ari umunyabwenge bihambaye kandi ashaje.
Iyi nkuru yabaye nk’ikimenyetso n’ubuhamya bw’ingaruka zihoraho zidashira ku bijyanye n’indangagaciro z’umuryango ndetse n’imyizerere ishingiye kw’idindi , mu mahitamo ahambaye y’ubuzima bw’umuntu.
Video
@nelojosh #tiktokvideo #nelojoshcaresfoundation #fyp #viral #ImoState #foryoupage