Ntitwavuga gucungurwa ko kwambuka inyanja itukura tutambuka inyanja y’ihohoterwa ryugarije benshi – Bishop Rucyahana

Abakuriye amadini n’amatorero mu Ntara y’Amajyaruguru bavuga ko guhishira ihohoterwa rikorerwa mu ngo cyane cyane irikorerwa abana b’abakobwa, bikomeje kugira uruhare mu kubangiza, kwica umuco no kudindiza ahazaza h’igihugu.

Bishop John Rucyahana, Umuyobozi wa Rwanda Religious Leaders Initiative avuga ko bagiye guhagurukira ikibazo cy

Bishop John Rucyahana, Umuyobozi wa Rwanda Religious Leaders Initiative avuga ko bagiye guhagurukira ikibazo cy’ihohoterwa kuko risubiza inyuma ahazaza h’igihugu

Bavuga ko igihe kigeze ngo abantu bose basenyere umugozi umwe mu kuryamagana no kumenyekanisha abarigiramo uruhare kugira ngo babiryozwe.

Ibi babigarutseho kuwa gatanu tariki 31 Nyakanga 2020 mu biganiro byabereye mu Karere ka Musanze, byateguwe na Rwanda Religious Leaders Initiative, ufatanyije na UN Women.

Ibyo biganiro byari bigamije gukangurira abahagarariye amadini n’amatorero kurwanya ihohoterwa no kwimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu miryango.

Ikibazo cy’ihohoterwa rikorerwa mu ngo cyane cyane ku bana b’abakobwa kikigaragara, kiri mu byo abantu bakwiye guhagurukira bakagikumira kuko gihangayikishije, nk’uko Bishop John Rucyahana, Umuyobozi wa Rwanda Religious Leaders Initiative abivuga.

Agira ati “Abagira uruhare mu guhohotera abandi barimo n’abayoboke b’amadini cyangwa amatorero, abahohoterwa na bo ni abanyamadini, b’abakirisito bacu.

Tugomba kwigisha tukamagana ibi bintu, ugaragaye yagize uruhare mu ihohoterwa agashyikirizwa inzego zifite ububasha bwo kumuhana zihanukiriye, kuko nidukomeza guhishira abahohotera abandi by’umwihariko bonona abana b’abakobwa, umuryango Nyarwanda uzaba wononekaye, bitume n’ahazaza h’igihugu n’umuco wacyo bikomeza gusubira inyuma, ku buryo tutarebye neza twazagisiga ku manga”.

Bishop Rucyahana yongeraho ko “Niba twigisha agakiza, tukigisha gucungurwa twifashishije Bibiliya, dukwiriye kuba dushingira no ku ngero z’ibabitimes.com ubu.

Kuko ntitwavuga inkuru zo muri Isiraheli, cyangwa gucungurwa ko kwambuka inyanja itukura tutambuka iyi nyanja y’ihohoterwa ryugarije benshi. Dukwiriye gukanguka tukagura imbago, ntidutegereze ko tubyigisha abadusanze mu nsengero gusa, ahubwo dufate n’umwanya tubasange iwabo mu ngo.

Abahagarariye amadini n

Abahagarariye amadini n’amatorero bo mu Ntara y’Amajyaruguru basanga igihe kigeze ngo barusheho gufatanya n’inzego zifite aho zihurira no kurirwanya kugira ngo ricike

Uru ni rumwe mu mfunguzo zizatuma ikibazo cy’ihohoterwa kigabanuka ku rugero rukomeye, bigarure amahoro n’agaciro mu miryango”.

Mu bitabiriye ibi biganiro barimo abavuga ko mu by’ibanze bishobora gufasha gukumira ihohoterwa, harimo gutoza abana hakiri kare ububi bwaryo, ariko nanone n’igihe ryabayeho uwahohotewe ntatereranwe.

Pasiteri Matabaro Mporana Jonas, umwe mu bitabiriye ibi biganiro, yagize ati “Twe nk’ababyeyi turi abatoza b’abana bacu, ibyiza cyangwa ibibi umubyeyi yakorera mu maso y’umwana we ni byo akurana.

Wibaze mu gihe umugabo yahohohotera umugore, cyangwa umugore agahohotera umugabo bikorewe mu maso y’umwana cyangwa na we ubwe agahohoterwa mu buryo ubu n’ubu, nta kindi azakurana kitari ukumva ko ari cyo gisobanuro cy’ubuzima bwiza bw’umuryango.

Na Bibiliya ibivuga neza iti ‘toza umwana wawe inzira akwiriye kunyuramo, azarinda asaza atarayivamo’. Ababyeyi rero bakwiye kuba babyumva muri uwo murongo, kandi niba umwana agize ikibazo yewe akaba yahohoterwa, nihabeho gufata iya mbere abantu bamube hafi ntahinduke igicibwa.

Ku rundi ruhande abana na bo birinde kwishingikiriza bwa burenganzira bafite, ngo bumve ko bafite umudendezo wo gukora ibibi cyangwa guha rugari ababibashoramo”.

Icyo abanyamadini bategerejweho ni ukunganira inzego za Leta n’ibindi bigo bifite aho bihurira no kurwanya ihohoterwa nk’uko bigarukwaho na Mukansanga Solange, Umukozi w’Intara y’Amajyaruguru ushinzwe imiyoborere myiza.

Yagize ati “Ni kenshi uzasanga abayoboke bagirira abanyamadini icyizere gikomeye cyane, bigatuma n’ugize ikibazo runaka yihutira kukibwira Pasiteri, Padiri cyangwa Sheikh. Sinshidikanya ko n’ibijyanye n’ihohoterwa ryaba iryakorewe mu miryango cyangwa umuntu runaka, byinshi babigiraho amakuru.

Mukansanga Solange yasabye abanyamadini n

Mukansanga Solange yasabye abanyamadini n’amatorero kwirinda guhishira abagira uruhare mu ihohoterwa mu gihe babamenye

Nibahaguruka bakongera imbaraga mu kwigisha abayoboke babo no kubumvisha ingaruka ziri mu kudatanga amakuru ku ihohoterwa, numva hari umusanzu bizatanga ku rugamba turimo rwo kurirwanya”.

Raporo y’Inama y’Igihugu y’Abagore igaragaza ko buri mwaka abangavu barenga ibihumbi 17 baterwa inda, kandi abenshi mu baba bazibateye ntibamenyekana, kuko haba habayeho kubakingira ikibaba, kubakurikirana mu butabera bikagorana.

Ibi bikaba ibyo abanyamadini basabwa gushyiraho akabo babirwanya, kugira ngo ubuzima bw’abana b’abakobwa n’umuryango nyarwanda muri rusange bidakomeza gukomwa mu nkokora.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.