Ntuzisange mu mazi ubyita ikiziba / Dore amagambo umukobwa atakwigera atungutsa mu kanwa ke igihe agukunda by’ukuri

Buri uko wumva ngo abantu barakundana, burya siko bose baba bakundana urukundo rw’ukuri , urukundo rw’ukuri rugaragara igihe igihe abantu bubahana kandi bahana n’agaciro.Iyo umukobwa agukunda by’ukuri, ibikorwa bye n’amagambo byerekana isano ikomeye afite kuri wowe. Nubwo buri muntu ku giti cye yihariye, hari ibintu bitanu umukobwa adashobora kubwira umuhungu bakundana niba urukundo rwe ari ukuri. 

1.NTABWO NITAYE KU BIBAZO BYAWE:Umukobwa wuje urukundo, yumva, ashyikira kandi akishyira mu mwanya w’umusore akunda. Ashobora kuba adafite ibisubizo byose ariko ntabwo azigera yanga ibibazo byawe.

2.NTA MWANYA NGUFITIYE: Urukundo nyarwo rushyira imbere kumarana umwanya. Niyo yaba afite gahunda nyinshi zimuhugije, ashyirami ingufu mu kukwereka ko ari kumwe na we kugira ngo akwereke ko uri ingirakamaro.

3.NTABWO URI INGENZI KURI NJYE: Urukundo rusaba gutuma umukunzi wawe yumva afite agaciro kandi akunzwe. Ntazasuzugura akamaro kawe cyangwa ngo agabanye uruhare rwawe mu buzima bwe.

4.SINKWIZERA: Kwizera ni ipfundo mu mibanire y’urukundo. Niba umukobwa gukunda by’ukuri, ntabwo azatinya kubihamya yeruye, agufashe mu gukemura ibibazo byawe, kandi yubake icyizere aho kugushidikanyaho.

5.SINIGEZE NKUKUNDA: Urukundo ntiruzimywa byoroshye. Niba yarigeze kukugirira ibyiyumviro bya nyabo mu buzima bwe, Ntazigera ahakana cyangwa ngo avuge ko urukundo rwanyu rutigeze rubaho niyo umubano wanyu wahinduka.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.