Nubwo Sunrise fc yenda kujya mu cyiciro cya kabiri, umutoza wayo mukuru yahawe uruhushya!

Umutoza mukuru wa Sunrise Fc yahawe uruhushya ku mpamvu ikipe yavuze ko ari iz’umuryango kandi iyi kipe yenda kumanuka.

Jackson Mayanja umaze iminsi adahirwa na shampiyona y’ u Rwanda mu cyiciro cya mbere atozamo yabaye yitahiye iwabo mu gihugu cya Uganda aho bivugwa ko umugore we amaze iminsi arwaye ariko bamwe bibuka Sunrise nabwo mu myaka ishije ubwo yasubiraga mu cyiciro cya kabiri nabwo umutoza w’umugande yayitaye atya mu mikino mike yarisigaranye bityo nabwo bituma imanuka mu cyiciro cya kabiri, nubu abakunzi b’iyi kipe batangiye kuvuga ko aruko abona iyi kipe izamanuka.

Sunrise Fc ibarizwa i Nyagatare n’imwe mu makipe ari guhabwa amahirwe yo kumanuka mu cyiciro cya kabiri kuko ku rutonde ubu n’ikipe ya 14 mu makipe 16 aho ifite amanota 26 ikaba irusha inota rimwe amakipe abiri ya nyuma nayo abarizwa mu ntara y’iburasirazuba ariyo Bugesera Fc ndetse na Etoile de l’Est.

Mu gihe hasigaye imikino itarenze itatu Sunrise Fc ntititwara neza amahirwe yayo yo kumanuka aziyongera aho ifitemo Gorilla Fc nabwo ijya kumanuka ariyo yayimanuye, ikazakina nabwo na Amagaju ndetse igasoreza kuri Marine Fc i Nyagatare.

Jackson Mayanja, Umutoza mukuru wa Sunrise FC

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.