Nubwo urugamba rwo kubohora igihugu twarutsinze, urugendo ruracyakomeza – Madamu Jeannette Kagame

Mu gihe kuri iyi tariki ya 04 Nyakanga 2020 u Rwanda rwizihiza isabukuru y’imyaka 26 rumaze rwibohoye, Madamu Jeannette Kagame yagaragaje ko igihugu cyabohowe, ariko ko urugendo rukomeje.

Madamu Jeannette Kagame

Madamu Jeannette Kagame

Mu butumwa bwe, yagize ati “Nubwo urugamba rwo kubohora igihugu twarutsinze, ntitwakwirengagiza ko urugendo rugikomeza. Ibi bisobanuye ko n’ubwo Umunyarwanda yabohowe, ariko agomba kubaho neza, akagira aho aba, akivuza neza, agatura heza, kandi byose akabigiramo uruhare.”

U Rwanda muri uyu mwaka wa 2020 rurizihiza isabukuru yo Kwibohora rugendera ku nsanganyamatsiko igira iti “Kwibohora Twubaka u Rwanda Twifuza.”

Nyuma y’urugamba rwo kubohora igihugu, muri iki gihe urugendo rukaba rukomereje mu kwibanda ku bikorwa by’iterambere ry’Igihugu muri rusange, ndetse n’iry’abaturage by’umwihariko.

Ni muri urwo rwego muri iki cyumweru hirya no hino mu gihugu hakomeje gutahwa ku mugaragaro ibikorwa by’indashyikirwa muri buri karere, bimurikirwa abaturage bigenewe.

Biteganyijwe ko mu rwego rwo kwirinda COVID-19 biteganyijwe ko nta nama zihuriza hamwe abaturage benshi zibaho kuri uyu munsi, ahubwo ibiganiro bikaba bikomeza gutangwa hifashishijwe itangazamakuru n’imbuga nkoranyambaga.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.