Abarinzi b’Igihango bo mu Karere ka Nyabihu baratangaza ko kuva mu 1992 Abatutsi barimo n’Abagogwe bageragerejweho Jenoside baricwa, abacitse ku icumu bicishwa inzara babuzwa kujya guhaha no kugurisha umusaruro.
Ababaye mu bihe bya 1992 bavuga ko mu cyahoze ari Komini Giciye na Nkuri ubu ni mu Karere ka Nyabihu, habaye Jenoside yakorerwaga Abatutsi kuva mu 1992 ku buryo bw’indengakamere, ku buryo n’abageragezaga kubatabara bicwaga cyangwa bagashyirwa mu kato kimwe n’abo batabaraga.
Singirankabo Idrisa Turufu, umwe mu Barinzi b’Igihango, avuga ko mu 1992 Abagogwe bishwe abasigaye bakajya babuzwa kujya mu masoko guhaha no kugurisha ibyo bejeje, maze ahitamo kwiyemeza gutangira umwuga w’ubucuruzi kugira ngo abashe kubagoboka.
Singirankabo wari umuturage usanzwe utunzwe n’ubuhinzi n’ubworozi, avuga ko umuryango avukamo ntacyo wapfaga n’Abatutsi bahigwaga icyo gihe, ku buryo atari kwemera ko abo bagenderaniraga bicwa n’inzara areba.
Avuga ko kugira ngo abashe kubafasha kubaho yigiriye inama yo gukora ubucuruzi maze akajya abagurishiriza umusaruro akanabahahira ibyo bakeneye, akabibagezaho akoresheje imodoka y’inshuti ye yari umucuruzi na we.
Agira ati “Njyewe nari umuntu usanzwe utunzwe n’imirimo y’ubuhinzi n’ubworozi, ariko nkagira inshuti nyinshi z’Abatutsi, mu 1992 ubwo hano byakomeraga Abatutsi babujijwe kongera kurema amasoko, mfata umwanzuro wo kujya mbagurishiriza umusaruro wabo nkanabahahira.
Ni uko nahindutse umucuruzi nkajya mfata ibirayi byabo nkajya kubibagurishiriza nkanabahahira ibyo bakeneye kuko bo batashoboraga kurema isoko”.
Mu 1994 Singirankabo yarakomeje arwana ku Batutsi bari bahungiye iwe n’abo yagendaga ahura na bo hirya no hino, akabahisha, akabagaburira ubundi akabahungishiriza mu nkambi ya Cyeshero muri Kongo.
Agira ati “Bampungiyeho ari imiryango 44 bamwe mbashyira munsi y’urutara (Igitanda cya Gakondo) abandi nkabashyira muri purafo y’inzu, ariko bari benshi ku buryo ntashoboraga kubona aho mbashyira bose”.
Yifashishije Ishyamba rya Gihwati ngo arwane ku Batutsi
Singirankabo avuga ko byaje kumenyekana ko ahishe Abatutsi maze abona ko bazabamwicira mu maso, ahitamo kwigira inama yo kubajyana mu Ishyamba rya Gishwati aho yashoboraga noneho kubagemurira akoresheje amayeri yo kujya gutera umuti mu birayi.
Agira ati “Nibwo nabajyanye mu Ishyamba rya Gishwati, nkajya mbagemurira nkoresheje ipombo y’umuti w’ibirayi natwaragamo ibyo kurya, Interahamwe zambona zikagira ngo ngiye gutera umuti mu birayi”.
Singirankabo bakunze kwita ‘Igisimba muntu’ kubera isura ye yaje kugirwa umuyobozi w’ababaga kuri bariyeri kugira ngo abe noneho ari we uhiga Abatutsi kuko yagaragazaga ko adashyigikiye ibyakorwaga, aza no kuzanirwa umwana w’umuhungu ngo ajye kumwica maze aramuhisha ubu abyaye kane.
Nyirakuru w’uwo muhungu bazaniye Singirankabo ngo amwice, avuga ko atari ko yabigenje kuko ahubwo yamuhishe mu nzu na we akazagera ubwo amuhungishiriza Cyeshero..
Agira ati “Uwo mwana w’umuhungu ni umwuzukuru wanjye bamuvumbuye mu ishyamba, nuko Singirankabo abona bamumanuye ngo bajye kumwica aramubasaba ngo abe ari we umwiyicira, maze bamaze kugenda acukura ahantu ahambamo igisura arenzaho itaka yorosaho agakote ka wa muhungu, ku buryo abicanyi bagatutse bakemera ko yamwishe koko kandi ari mu nzu”.
Kimwe n’abandi Singirankabo yarokoye, bavuga ko yababereye nk’Imana muntu, kuko ibyo yakoze nta kiguzi yabikoreraga ndetse na n’ubu akaba akomeje kubaba hafi by’umwihariko kuko bageze no mu za bukuru.
Sinangumuryango na Ndahimana bashakishaga Abatutsi muri Nkuri na Rutsiro na bo bakabahungishiriza muri Kongo
Sinangumuryango Moise na we yagerageje uko ashoboye ngo arwane ku Batutsi bahigwaga mu yahoze ari Komini Nkuri ubu ni mu Murenge wa Bigogwe.
Avuga ko usibye umutima mwiza no gufashwa n’amasengesho, ingendo zo mu mvura na zo zabafashaga guhungisha abahigwaga.
Ku nshuro ya mbere ntibyari byoroshye, ariko nyuma yo gushoboka, byatumye noneho arushaho kumva ko gutabara abahigwaga byaba nk’ubuzima bwe, maze afatanyije na mugenzi we Jean Bosco Ndagijimana, barokora Abatutsi babahungishirije mu nkambi ya Cyeshero muri Kongo.
Aba bagabo bose ubu ni Abarinzi b’Igihango ku rwego rw’akarere kubera ibyo bikorwa by’ubumuntu.
Agira ati “Twari dusanzwe dusenga, umutimanama watumye numva naba ku ruhande rw’abahigwaga kubera akarengane, byageze n’aho bambwira ko bazanyica bakanseguza umurambo wa Perezida Habyarimana ngo mpisha Abatutsi.
N’ubu mfite ibikomere kuko navuyemo amenyo abiri kubera ko Interahamwe zaranteraga nijoro, nuko nza kwiruka ndagwa amenyo avamo atyo, ku nshuro ya mbere ntibyari byoroshye kugeza umuntu muri Kongo, ariko tumaze kumenya neza amayira numvaga ari byo ngize ubuzima bwanjye”.
Umurinzi w’Igihango Jean Bosco Ndagijimana, na we ibyo yakoze byamuguye nabi kuko yahizwe ngo yicwe, igihe cy’intambara y’abacengezi kuko yafatwaga nk’uwagambaniye interahamwe zari zifite umugambi wo kwica Abatutsi, byageze n’aho yimuka aho yari atuye arahunga.
Agira ati “Mu gihe cy’abacengezi baranteye ngo banyice bakajya bahora bangirira nabi kugeza ubwo nimutse aho nari ntuye nza gutura ku Mukamira ubu ni naho ngituye, ariko Imana yaradushoboje turokora abantu ntabwo byaduciye intege”.
Nubwo bitari biboroheye, Sinangumuryango na Ndagijimana bishimiye imbuto basarura mu bikorwa byabagize abarinzi b’igihango ku rwego rw’akarere kuko byarokoye abantu.
Mukafeza Fernadi, yahungishirijwe muri Kongo na Ndagijimana amwita mushiki we, ko bahunze bava i Cyangugu maze amugeza i Goma muri Kongo.
Mukafeza wo mu Rutsiro yamenyanye na Ndagjimana kubera basaza be Ndagijimana yari yarahungishije, maze bagera muri Kongo bakamubwira ko hari mushiki wabo wasigaye mu Rwanda bamusaba kuzajya kumubashakira ari na byo yakoze kandi abigeraho.
Mukafeza avuga ko yabanje kwanga guhungishwa n’umuntu atazi nyuma y’ukwezi kose yihishahisha mu ishyamba rya Gihwati.
Agira ati “Twajyanye n’abasirikare benshi tugenda bankoreye igikapu ngo kintwikire mu maso hatagira umbona twenda kugera ku mupaka ni bwo Ndagijimana yampishe mu ishyamba abanza kujya gushaka inzira amaze kuyibona araza arantwara.
Nageze muri Kongo mba mu nzu bampishemo bakajya banserereza ko ndi umugore w’Interahamwe, ariko byaje kurangiza mva i Goma ndataha nsanga Ndagijima aracyariho, umutima we ntacyo nawugereranya na cyo pe. Umuntu wampishe ntaho anzi, nanjye ntaho muzi, ntacyo mfana nawe”.
Umuyobozi w’Umuryango uharanira inyungu z’abacitse ku icumu rya Jenoside IBUKA mu Karere ka Nyabihu, Juru Anastase, avuga ko Abarinzi b’Igihango bakomeje ibikorwa byo gushimangira ubumwe n’ubwiyunge hagati y’abagize uruhare muri Jenoside n’abarokotse, ibyo bikaba bifasha gutanga urugero rwiza mu babyiruka.
Agira ati “Urubyiruko ruhuriye mu ‘Nshuti z’Urungano’ iyo rubonye amatsinda nk’ayo ahuza abakoze Jenoside n’abarokotse Jenoside, birarwubaka bakabona ko ubumwe n’ubwiyunge ari bwiza cyane mu mibereho y’abantu”.
Abarinzi b’Igihango bo mu Karere ka Nyabihu bavuga ko bashimishwa n’uko Leta yabageneye urubuga rwo kugaragarizamo ibitekerezo byabo kandi bishimira kuba baratanze urugero rwiza rwa bandebereho uyu munsi, bakaba bifuza ko icyorezo cya Coronavirus kirangiye bazafashwa kuganira na Perezida wa Repuburika nk’uko abonana n’ibindi byiciro by’abakoranabushake mu gihugu.