Nyabihu: Hari abayobozi batawe muri yombi bashinjwa kunyereza amabati agenewe abaturage

Mu Murenge wa Kabatwa mu Karere ka Nyabihu hari abayobozi b’inzego z’ibanze batawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda bakekwaho kugira uruhare mu kunyereza amabati yari agenewe abaturage basenyewe n’umuyaga.


Ni abayobozi mu Kagari ka Myiga bayobowe na Bariyanga Bernard Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari, Hakizimana Desiré SEDO w’Akagari na Nyagasaza Jean Daniel Umukuru w’umudugudu wa Kabeza.

Bakurikiranyweho kunyereza inkunga yagenewe abaturage basenyewe n’umuyaga tariki ya 08 Mata 2020.

Kigali Today ivugana n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabatwa Muhirwa Robert mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki 21 Mata 2020, yatangaje ko aba bayobozi bataje mu kazi ko na we agiye kubaza Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, mu gihe Polisi y’u Rwanda ivuga ko bafungiye kuri Sitasiyo ya Mukamira mu gihe iperereza rigikomeje.

Muhirwa avuga ko umuyaga wasenyeye abaturage 52, mu Kagari ka Myuga ukaba warasenyeye abaturage 22 mu gihe inkunga iheruka kugezwa mu murenge gufasha Abasenyewe n’umuyaga yahageze tariki ya 18 Mata 2020.

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Kabatwa bavuga ko aba bayobozi bazira uburiganya bwo kuba amabati yagenewe abasenyewe n’umuyaga barayahaye abatarasenyewe.

Abaturage basenyewe n’umuyaga wadutse tariki 8 Mata 2020 babaye bacumbikiwe mu mashuri mu rwego rwo kwirinda gukwirakwiza icyorezo cya COVID-19.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.