Nyabihu: Inkangu yibasiye imiryango itanu igizwe n’abantu 24

Mu Karere ka Nyabihu mu Murenge wa Mulinga ku manywa yo ku wa Gatanu tariki 05 Kamena 2020 hadutse inkangu yibasiye imiryango itanu igizwe n’abantu 24 itwara inzu zabo.

Ibiza bimaze iminsi byibasira ibice bitandukanye by

Ibiza bimaze iminsi byibasira ibice bitandukanye by’Igihugu

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mulinga, Byukusenge Emmanuel, yabwiye RBA dukesha iyi nkuru ko ku wa Gatanu ahagana saa sita n’iminota 30 z’amanywa aribwo iyo nkangu yadutse mu Kagari ka Gisizi mu Mudugudu wa Kabyuma.

Abahatuye ngo batunguwe n’ibiza by’iyi nkangu yaje ku manywa ndetse iza muri iki gihe cy’izuba, mu gihe bari bamenyereye inkangu ziza mu gihe cy’imvura.

Ishyamba ngo ni ryo ryabanje kumanuka, rikurikirwa n’umusozi, byibasira imiryango itanu igizwe n’abantu 24 baturiye aho hafi, biba ngombwa ko abo bantu bava mu nzu zabo barahunga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mulinga, Byukusenge Emmanuel, avuga ko ibyo biza byatwaye intama esheshatu n’ihene imwe z’uwitwa Ntibashoboka Jean d’Amour zari ziri muri iryo shyamba ryamanutse.

Iyo nkangu kandi yatwaye n’imirima y’abaturage igera kuri Hegitari n’ishyamba ry’inturusu n’urusasa bigera kuri metero kare 500.

Aho hantu ngo ni ubwa mbere habaye inkangu.

Abaturage babaye bacumbikiwe n’abaturanyi babo, bakaba ngo batazasubira kuhatura, ahubwo ngo baraza kugurana isambu na bagenzi babo, babone ahandi bashobora gutura, hanyuma bubakirwe binyuze mu miganda, Akarere na ko kakazabaha amabati.

Aho hantu hacitse mu buryo butunguranye kuko nta bimenyetso byagaragazaga ko hashobora kwaduka inkangu. Icyakora ngo bishobora kuba byatewe n’imvura yaguye mu minsi ishize, amazi akaba yaracengeye cyane mu butaka.

Ikigiye gukorwa ngo ni ugukomeza kuba maso kugira ngo n’ahandi muri ako gace byagaragara ko hashobora kuvuka inkangu, abaturage baburirwe mbere bahave bitarabageraho.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.