Nyabihu: Koperative KOGUGU irashinja akarere kuyambura amafaranga y’ubukode bw’inzu zayo

Abagize Koperative yitwa ‘KOGUGU’ ihinga ikanahunika imbuto y’ibirayi mu Karere ka Nyabihu, baratangaza ko aka karere kubambuye amafaranga y’ubukode bw’inzu bahoze bakoreramo, hakaba hashize umwaka urenga batishyurwa.

Iyi nzu abagize Koperative KOGUGU bavuga ko akarere kayibakodesha ariko ntikabishyure

Iyi nzu abagize Koperative KOGUGU bavuga ko akarere kayibakodesha ariko ntikabishyure

Aya mafaranga agera kuri miliyoni imwe n’ibihumbi 300, abagize iyi koperative bavuga ko kutayishyurwa byadindije ubukungu bwayo.

Umwe muri bo yagize ati “Ni inzu Koperative yahoze ikoreramo akarere kaza kuyidukodesha, kayigira ububiko babikamo sima, ikindi gice gicumbitsemo abapolisi.

Twari twumvikanye ko kazajya katwishyura amafaranga ibihumbi 100 buri kwezi, none kuva mu ntangiro za Nyakanga 2019 kugeza magingo aya muri 2020, umwaka urarenga batatwishyura; turi kubara amafaranga arenga miliyoni imwe n’ibihumbi 300 tutarishyurwa”.

Nk’uko bamwe mu bagize Koperative KOGUGU bakomeza kubivuga, iruhande rw’ayo mazu iyi koperative ihafite ikigega bakoreshaga mu guhunikamo umusaruro w’ibirayi uri hagati ya toni ebyiri n’eshanu, bikaba byarafashaga abanyamuryango kubona imbuto bitabagoye ndetse bagasagurira amasoko.

Bongeraho ko hari n’umurima byegeranye babujijwe guhinga kuko ngo ari mu mbago z’ahubatse akarere, ngo bari basezeranyijwe kuzahabwa ingurane y’ibi bikorwa byose, ariko barayitegereje na n’ubu ntibayibwa.

Ibi byose ngo bikomeje gushora iyi koperative mu gihombo nk’uko bakomeza babivuga.

Undi yagize ati “Turi mu mbago z’Akarere kuko mu myaka yashize hari ibindi bikorwa by’abandi byahozemo ariko baza kuhimurwa twe dusigaramo. Tuhafite n’umurima twakoreragamo ubuhinzi ariko batubujije kongera kuwuhinga.

Duhora tubasaba kwihutisha gahunda yo kutwimura kugira ngo turebe ko twakomereza ibikorwa byacu ahandi ntibikorwe, kandi uko batinda kutwishyura ayo mafaranga ni nako Rwanda Revenue Authority ikomeza kutubaraho umwenda n’ubukererwe”.

Iki kigega cyakoreshwaga mu guhunikamo imbuto y

Iki kigega cyakoreshwaga mu guhunikamo imbuto y’ibirayi bigatuma abanyamuryango bayibona bitabagoye bakanasagurira amasoko

Yongeraho ko “Nk’ubu mu gihe cya Coronavirus andi makoperative yabashije kugoboka abanyamuryango bayo, ariko twe ntibyashobotse kuko tudafite ubwinyagamburiro. Twifuza ko akarere kadukura mu gihirahiro, kakatwishyura amafaranga yacu cyangwa kakaduha ingurane nk’uko bakomeza babivuga ariko tukaba tutabona bikorwa”.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyabihu Ndizeye Emmanuel, avuga ko akarere kahagaritse amasezerano y’ubukode n’iyi Koperative, kuko gateganya kuyiha ingurane y’ubutaka cyangwa amafaranga, dore ko ibikorwa byayo biri mu mbago z’ubutaka bw’akarere.

Bityo ngo nta mpamvu kari gushingiraho kishyura iyi Koperative ubukode bw’amazu kandi amasezerano yari yarahagaritswe bagitegereje ko icyo cyemezo gishyirwa mu bukorwa.

Yagize ati “Ibikorwa by’iyi Koperative biri mu butaka bw’ahubatswe akarere, twaje gusanga icyiza ari uko twakumvikana tukababarira kugira ngo turebe uko tubimura.

Yaba kubaguranira ubutaka cyangwa kubishyura amafaranga, ikizemeranywaho hagati y’impande zombi twiteguye kugikora. Icyabanje gukorwa ni ugusaba urutonde rw’abanyamuryango bose, bagasinya bemera iyo ngurane, ni byo byari bigikorwa kugeza ubu”.

Iyi nyubako ubu ikoreshwa mu kubikwamo ibikoresho nka sima n

Iyi nyubako ubu ikoreshwa mu kubikwamo ibikoresho nka sima n’ibindi

Yongeraho ko “Ikibazo cy’amafaranga y’ubukode abagize iyi Koperative bavuga, mu gihe cyose twari twarasinyanye kontaro, amafaranga yabo yose yishyuwe Koperative, gusa iyo kontaro yaje guhagaraga kuko n’inyubako akarere katari kakiyikoresha, urumva ko nta cyagombaga gushingirwaho kongera kwishyura andi mafaranga y’ubukode.

Icyakora wenda mu gihe byagaragara ko hari ibyo akarere kahakorera, abanyamuryango bafite uburenganzira bwo kwegera ubuyobozi bw’Akarere bagasuzumira hamwe imiterere y’ikibazo byaba ngombwa bakishyurwa”.

Uyu muyobozi avuga ko bagiye kwihutisha gahunda zo kwimura iyi Koperative ku buryo bitarenze uku kwezi kwa Kanama uyu mwaka, hazaba hafashwe icyemezo cy’ikigomba gukorwa hagati yo gutanga ingurane y’amafaranga cyangwa ubutaka.

Koperative KOGUGU igizwe n’abanyamuryango 120 bibanda ku gihingwa cy’ibirayi mu mirima bakodesha bakanahunika imbuto yabyo. Ikorera mu Kagari ka Rubaya mu Murenge wa Mukamira Akarere ka Nyabihu.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.