Nyabihu: Umuyaga wasenyeye imiryango 35

Imiryango 35 yo mu Murenge wa Kabatwa mu karere ka Nyabihu, icumbikiwe mu bigo by’amashuri nyuma y’ibiza by’umuyaga wabasenyeye amazu ku itariki 08 Mata 2020, wangiza n’ibyari mu nzu byose.


Muhirwa Robert, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabatwa mu karere ka Nyabihu, avuga ko uwo muyaga wasenye ayo mazu mu ma saa tanu z’amanywa arangirika cyane ndetse n’ibikoresho byose.

Agira ati “Twahuye n’ibiza by’umuyaga, aho mu ma saa tanu umuyaga waje usenya amazu 35 y’abaturage bo mu tugari tunyuranye tugize umurenge wa Kabatwa”.

Mu gufasha abo baturage kubabonera aho kuba bategeranye mu rwego rwo kubarinda Coronavis, ngo bacumbikiwe mu mashuri kugira ngo babone uburyo bwo kwisanzura.

Uwo muyobozi arasaba ubuvugizi, abo baturage bagafashwa nyuma yo guhura n’ibibazo by’ibiza bibatunguye, amazu yabo agasanwa bagasubira mu ngo zabo, ikindi bagahabwa ubufasha bw’ibikoresho by’ibanze kuko ngo ubu babayeho mu buzima butaboroheye.

Yagize ati “Abafatanyabikorwa turabasaba gufasha abo baturage bari mu bibazo, bagahabwa ubufasha bwihutirwa bwo gusanirwa amazu, dore ko isakaro ry’ayo mazu ryangiritse aho ibisenge byagiye biguruka bikagwa nko muri metero 500”.

Uwo muyobozi, yavuze ko bavuganye n’umuryango wa Red Cross kugira ngo ube watabara abo baturage ukabaha ibikoresho by’ibanze, mu gihe ibyo bari bafite byose byangiritse, asaba ko hakenewe n’ibiti ndetse n’isakaro mu gusubiza abo baturage mu buzima busanzwe mu rwego rwo kubafasha kubahiriza gahunda ya Leta ya Guma mu rugo birinda Coronavirus.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.