“Nyagasani yakire Roho ye aruhukire mu mahoro, kandi akomeze umuryango asize”. Bumwe mu butumwa bwatanzwe n’ababarizwaga mu muryango umwe na Mama Francisco witabye Imana amaze imyaka myinshi mu kibikira

Mama Francisco Yozefu, umwe mu bamaze imyaka myinshi mu bubikira, yitabye Imana mu gitondo cyo ku itariki 17 Nzeri 2023, afite imyaka 97, aho yari amaze imyaka 63 abaye umubikira wo mu muryango w’Abasomusiyo, azashyingurwa ku itariki 20 Nzeri 2023, muri Paruwasi ya Kabuye Arikidiyosezi ya Kigali.

Nyuma y’urupfu rwa Sr Fancisco Yosefu, Umuryango yabarizwagamo w’Abasomusiyo watanze ubutumwa bwanyujijwe ku rubuga rwa X, bugira buti “Nyagasani yakire mu bwami bwe umubyeyi n’umuvandimwe wacu dukunda Mama Francisco Yozefu. Tuzahora twibuka ineza yawe n’inseko yawe yadususurutsaga. Abamalayika n’abandi Basomusiyo bageze mu ijuru bakwakire”.

Nyuma yo kumenya amakuru y’urupfu rwe, abazi Sr Francisco Yosefu, batanze ubutumwa bunyuranye, bumushimira imirimo myiza yakoze ku Isi.

Dushimimana Innocent ati “Nyagasani amwakire mu be, amwiyereke iteka, aruhukire mu mahoro. Mama Yozefu, itahire, Imana yarakoze yo yari yarakuduhaye none ikaba ikwisubije. Twabanye neza i Rwankuba. Igendere kandi ugereyo amahoro”.

Kamanzi Jean Bosco ati “Nyagasani yakire Roho ye aruhukire mu mahoro, kandi akomeze umuryango asize”.

Umuhango wo gushyingura Mama Fransisco, uzabanzirizwa n’igitambo cya Misa yo kumusezeraho, izaturwa saa yine muri Paruwasi Kabuye.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.