Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe ubukungu, Rurangwa Steven, avuga ko aba mbere mu bagomba gutuzwa mu mudugudu w’icyitegererezo wa Tabagwe batangiye kuwugeramo ku wa Gatanu tariki 03 Nyakanga 2020.
Ni umudugudu wubatswe mu Kagari ka Gicuro mu Murenge wa Tabagwe ukaba uzatuzwamo imiryango 64 irimo abagize uruhare mu kubohora igihugu, abasirikare bamugariye ku rugamba n’abandi baturage batishoboye mu mirenge yose igize Akarere ka Nyagatare.
Ibikorwa birimo ni inzu zo guturamo, inzu mberabyombi, ivuriro ry’ibanze, irerero (ECD), ibibuga by’imikino, ubworozi bw’inka, ubuhinzi bw’ubwatsi bw’amatungo, ubuhinzi bw’imbuto, n’ubundi busanzwe, n’ubworozi bw’inkoko.
Uwo muyobozi yabwiye Kigali Today ati “Ibikorwa birimo ni byinshi gusa harimo ubuhinzi bw’inanasi n’imyembe, inka 64 zamaze kugeramo n’ubwatsi bwazo burahari, inkoko zirimo, bafite ubutaka bazahinga n’indi myaka nk’ibishyimbo, aho abana bigira ndetse n’aho iyo miryango izivuriza.”
Umudugudu w’icyitegererezo wa Tabagwe uri ku buso bwa hegitari 76.