Umuyobozi wa REG Sitasiyo ya Nyagatare Niyonkuru Benoit arakangurira abaturage kwirinda kwangiza ibikorwa remezo by’amashanyarazi kuko bidindiza gahunda ya Leta yo kubegereza amashanyarazi.
Abitangaje nyuma y’aho kuwa 17 Mata abantu 3 mu murenge wa Mimuli bafashwe baciye insinga z’amashanyarazi ku muyoboro mushya urimo kubakwa.
Akarere ka Nyagatare ni kamwe mu turere dufite ibikorwa remezo bicye by’amashanyarazi bitewe n’uko ari gashya kandi igice kinini cyako mbere cyari kigizwe na pariki y’Akagera.
Mu kongera umubare w’abakoresha umuriro w’amashanyarazi uyu mwaka imirenge 8 na Mimuli irimo harimo kubakwamo imiyoboro mishya.
Umuyobozi wa REG Sitasiyo ya Nyagatare Niyonkuru Benoit asaba abaturage kwirinda kwangiza ibikorwa remezo by’amashanyarazi kuko n’ubwo abafashwe batwaye metero 3 gusa z’insinga ariko nabyo bidindiza imirimo hagasabwa n’andi mafaranga atarateganijwe mbere.
Ati “NIba ari gahunda yo kugeza umuriro ku baturage nta mpamvu yo kubona ikintu kijyanye n’amashanyarazi ngo ugire ikintu ucyangizaho, nk’ubu n’ubwo batwaye urusinga rufite agaciro gacye ariko bidindiza gahunda kuko hashakwa ururusimbura, abaturage rero bakwiye kubyirinda.”
Muri iki gihe mu karere ka Nyagatare haragaragara ibura rya hato na hato ry’umuriro w’amashanyarazi.
Umuyobozi wa REG Sitasiyo ya Nyagatare Niyonkuru Benoit avuga ko biterwa n’ibi bihe by’imvura kuko umuyoboro mugari rimwe na rimwe ugwaho amashami y’ibiti kandi insinga zawo ziba zidafunitse bigateza ikibazo ku muyoboro.
Agira ati “Yenda inyoni ishobora gutambuka igakora kuri urwo rusinga cyangwa muri iki gihe imvura irimo kugwa nyinshi agashami k’igiti kakarugwaho bigatuma umuriro uvaho gatoya cyane kuri uyu muyoboro mugari insinga ziba zidafunitse.”
Ariko nanone ngo hari abana bamenagura uturahure turi kuri uwo muyoboro nabyo bigatuma umuyoboro ugira ikibazo.
Niyonkuru Benoit avuga ko mu gukemura ikibazo cy’ibura rya hato na hato ry’umuriro w’amashanyarazi, ubu ngo barimo kugenunzura umuyoboro mugari ahari ibiti biwukoraho bakabitema.