Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage Murekatete Juliet, arasaba abaturage kwakira neza no korohereza abatera umuti wica imibu mu nzu, kugira ngo hirindwe indwara ya Malariya.
Yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Kanama 2020, ubwo yatangizaga ku mugaragaro igikorwa cyo gutera umuti wica imibu mu nzu.
Gutera umuti wica imibu mu mazu mu Karere ka Nyagatare bizakorwa mugihe cy’iminsi 20 uhereye kuwa 24 Kanama. Ni igikorwa kizakorerwa mu ngo 127,440 zigizwe n’abaturage 499,527.
Umuyobozi w’ibitaro bya Nyagatare Dr. Maj. Munyemana Ernest, avuga ko kuva iyi gahunda yo gutera umuti wica imibu mu mazu yatangira mu Karere ka Nyagatare mu mwaka wa 2009 Malariya yagabanutse cyane.
Avuga ko mbere habonekaga abarwayi barenga ibihumbi 110 buri mwaka, ariko ubu bakaba batarenga 6,500 ku mwaka. Kuri ubu ngo Akarere ka Nyagatare kabarirwa mu turere tune twa mbere turimo Malariya nkeya.
Ati “Kuva muri Nyakanga 2019 kugera muri Kamena 2020, abarwayi ba Malariya bari hagati ya 6,000 na 6500, urumva ko umubare wagabanutse cyane. Mu myaka ibiri ishize umuntu umwe ni we tuzi wahitanywe na Malariya, nyamara mbere bashoboraga kugera ku 10. Urumva ko byafashije abaturage cyane”.
Wibabara Betty, umuturage wo mu Mudugudu wa Barija A, Akagari ka Barija, Umurenge wa Nyagatare, avuga ko mbere yakundaga kurwaza abana Malariya ariko ngo kuva gahunda yo gutera umuti wica imibu mu nzu yatangira ntakiyirwaza.
Agira ati “Gutera imiti byaramfashije cyane ubundi abana bahoraga barwara Malariya, ariko ubu simperuka kuyivuza sinyiherutse iwanjye. Jye nayirwayeho rimwe mu buzima”.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage Murekatete Juliet, avuga ko Malariya yagabanutse ku buryo bugaragara kubera gutera imiti mu nzu.
Asaba abaturage korohereza abari mu gikorwa cyo kuyitera kugira ngo Malariya iranduke burundu.
Ati “Turifuza ko abaturage babigira ibyabo kugira ngo imibare igabanuke, abaturage babone imbaraga zo gukora kuko urwaye Malariya ntiyakora, ntitwatera imbere tuzahajwe na Malariya, biradusaba korohereza abatera imiti, tugakura ibintu mu nzu ku gihe kandi tukaba twanateguye amazi kare”.
Anabasaba kandi kubahiriza amabwiriza bahabwa n’abajyanama b’ubuzima birinda guhita bakingura inzu cyangwa kuyikoramo isuku amasaha abiri ataragera.
Abaturage kandi basabwa gutema ibihuru byegereye ingo zabo, gusiba ibinogo no kurara mu nzitiramumibu ziteye imiti, nka bumwe mu buryo bwo kunganira umuti wica imibu watewe mu nzu.