Nyagatare: Amasoko n’umuhanda wa kaburimbo byuzuye bizabafasha kuzamura ubucuruzi

Abacururiza mu isoko rito rya Kabuga mu Murenge wa Karama n’abacururiza mu isoko rito rya Shonga bavuga ko aya masoko yatumye bacika ku kongera kujya gucururiza mu isoko ryitwa Mukarere(muri Uganda). Bavuga kandi ko umuhanda wa kaburimbo na wo uzaborohereza kugeza umusaruro wabo ku isoko.

Umuhanda wa kaburimbo uzoroshya ubuhahirane hagati ya Karama, Tabagwe na Nyagatare

Umuhanda wa kaburimbo uzoroshya ubuhahirane hagati ya Karama, Tabagwe na Nyagatare

Mahoro Samuel uhagarariye abikorera mu Kagari ka Kabuga mu Murenge wa Karama avuga ko bari bakeneye isoko, kuba baribonye ngo bikazabafasha kwiteza imbere.

Ati “Isoko twari turishonje cyane, ubundi twacururizaga ahantu hasi hadasakaye, imyenda ikuzura ivumbi, imvura yagwa ikanyagirwa ikangirika. Isoko ni igisubizo kuri benshi, tuzarushaho kwagura ubucuruzi bwacu kuko dukorera ahasakaye.”

Umucuruzi witwa Harabatibaza Elias wo mu Mudugudu wa Gikoba mu Kagari ka Gishuro mu Murenge wa Tabagwe avuga ko atabona uko avuga ku gikorwa cyo kubona isoko iwabo byongeye ryubakiye.

Avuga ko mbere bacururizaga mu gihugu cya Uganda ahitwa Mukarere. Uretse kuba byari bibangamye ngo byanatezaga imbere ikindi gihugu aho kuba icyabo.

Isoko rito rya Kabuga ryatumye abacuruzi bacika ku gucururiza mu isoko ryo muri Uganda

Isoko rito rya Kabuga ryatumye abacuruzi bacika ku gucururiza mu isoko ryo muri Uganda

Agira ati “Sinabona uko mbivuga byarandenze, isoko twagiraga ryari iryo Mukarere (Uganda) tukaba ari ho dusora, tukubaka igihugu cyabo icyacu kigahomba. Nabibonye aho turekeye kujyayo tukemera gucururiza iwacu hasi, batari batwubakira iri soko. Mu isoko rya Mukarere hameze ibyatsi ntirigikora bivuze ngo ni twe twahacururizaga, tukabaha n’umusoro.”

Harabatibaza Elias avuga ko isoko ryabo bazarifata neza kandi bazajya basorera igihe kuko babonye ko imisoro ari yo ituma haboneka amasoko n’ibindi bikorwa remezo.

Abo muri Tabagwe bishimira kaburimbo izabafasha kugeza umusaruro wabo ku isoko

Uwitwa Nkubito Emmanuel wo mu Kagari ka Tabagwe mu Murenge wa Tabagwe avuga ko uyu muhanda ugiye koroshya ingendo ndetse n’imihahiranire kuko ubundi ngo imyaka yabo yaburaga uko igera ku isoko.

Agira ati “Nawe iki cyaro urakizi, mu nzozi zanjye sinigeze ndota ko hano hazagera kaburimbo. Iyi ni imiyoborere myiza, ababyeyi byananiranaga kubyarira hano ku kigo nderabuzima boherezwaga i Nyagatare, kubera imikuku hari abageragayo ubuzima bwabaye bubi.”

Yongeraho ati “Hano duhinga ibigori, ibishyimbo, intoki n’ibindi, kubona imodoka iza gupakira umusaruro wacu byari ikibazo, n’uwazaga yaduhendaga tukemera nta kundi twakagize. Umusaruro wacu ugiye kugera ku isoko byoroheje, ntituzongera guhendwa.”

Nkubito Emmanuel avuga ko kaburimbo izananye n’amazi meza, ikigo nderabuzima cyabo kiragurwa, umudugudu w’icyitegererezo ariko akarusho ngo ni ishuri ry’inzu igerekeranye abana bazajya biga banararamo ku babyeyi babyifuza.

Nkubito avuga ko icyo Kigali ibarusha ari uko ari umurwa mukuru w’igihugu gusa.

Yifuza ariko ko bahabwa n’uruganda rwa Kawunga kugira ngo hatazongera kubaho urwitwazo rwo kujya kugahaha muri Uganda.

Ati “None se Gasa (Umunyamakuru) ubu hari icyo Kigali iturusha uretse kuba ari Capital (Umurwa mukuru), amashanyarazi arahari, amazi, ivuriro, kaburimbo, Etage (inzu igerekeranye) yahageze n’izindi zizaza. Ahubwo turabura uruganda rwa kawunga ukareba ko hari uzongera kubona urwitwazo rwo kujya hakurya (Uganda). Keretse abananiranye bazajya bajyayo kunywa kanyanga.”

Umuhanda wa kaburimbo werekeza muri Tabagwe

Umuhanda wa kaburimbo werekeza muri Tabagwe

Umuhanda wa kaburimbo yoroheje Nyagatare-Tabagwe-Karama uzuzura utwaye amafaranga y’u Rwanda abarirwa muri miliyari zirindwi na miliyoni 18 (7,018,458, 223).

Naho amasoko mato Rwempasha, Musheri, Shonga na Kabuga akaba yuzuye atwaye amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni magana inani (806,030,439).

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe ubukungu avuga ko amasoko mato yubatswe hagamijwe gufasha abaturage gucuruza neza ibicuruzwa byabo bitanyagirwa.

Ikindi ngo mu mirenge ihana imbibi na Uganda bagira ngo barinde abaturage kujya guhahira muri Uganda umutekano wabo ukaba wahungabana.

Ati “Wabonaga abaturage akenshi na kenshi bajya kurema amasoko yo mu baturanyi kandi akenshi bakagirirayo ibibazo, hatekerezwa kubaha amaso meza kugira ngo babone aho bahahira kandi bakarindirwa umutekano.”

Naho ku muhanda wa kaburimbo uhuza Nyagatare-Tabagwe na Karama avuga ko gahunda ya Leta ari ugufasha abaturage guhahirana ndetse ngo uko ubushobozi buzaboneka izakomezwa uturere duhuzwe n’utundi.

Ikindi ariko ngo ni ingendo z’abaturage zagoranaga ikiguzi kikaba cyinshi. Kuba uzanye n’ibindi bikorwa nk’ikigo nderabuzima cya Tabagwe cyaguwe, ikigo cy’ishuri na cyo cyaguwe aho abanyeshuri bazajya bacumbika bizafasha abaturage.

Ngo imodoka zizawukoresha abaturage babona aho bagurisha umusaruro wabo no kubona aho barangura biboroheye.

Ati “Nk’ubu turimo kubaka uruganda rwa kawunga, urumva ntibazongera kujya kuyishaka muri Uganda. Ikindi abashoramari bazahitabira n’inganda nk’izo ziboneke.”

Ibi bikorwa remezo ni bimwe mu byo aba baturage bishimira ko bagezeho bagashimira Leta y’u Rwanda, by’umwihariko bakayishimira ko yababohoye ndetse ikomeje no kubabohora ibazanira iterambere.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.