Nyinawandwi Epiphanie wo mu Mudugudu wa Mirama ya kabiri Akagari ka Nyagatare Nmurenge wa Nyagatare avuga ko umwana we yavukanye ubumuga bw’ururimi ruteguka ndetse n’ahanyura umwanda hato ariko yabuze ubushobozi bumuvuza.
Nyinawandwi Epiphanie avuga ko mu kwezi kwa mbere uyu mwaka ari bwo yabyaye umwana w’umuhungu ku kigo nderabuzima cya Nyagatare.
Akibyara ngo yahise asezera ibitaro kubera gutinya ko yacibwa amafaranga menshi kuko n’ayandi yari yayahawe n’umugiraneza kuko umugabo we yari yamwirukanye.
Agira ati “Nabyaye kuwa mbere kuwa kabiri mugitondo nsezeza ibitaro kubera gutinya ko amafaranga aba menshi dore ko n’ayo nari nayahawe n’umugabo udoda inkweto mu mujyi, gutindayo bakanca menshi numvaga ari ukumugora”.
Nyinawandwi avuga ko yatashye ataramenya ko umwana we afite ikibazo cyo kuba ururimi rwe ruteguka ndetse afite n’ikindi cyo kuba ahanyura umwanda ari hato cyane.
Aho yabiboneye ngo ntiyari busubire kwa muganga kubera kutagira ubwisungane mu kwivuza byongeye akaba afite ikiciro cya kabiri cy’ubudehe ku buryo ntacyo Leta yamufasha. Yifuza ko yahindurirwa ikiciro akabasha kuvuza umwana we.
Ati “Nyuma y’amezi atatu ni bwo nabonye ko umwana afite ikibazo uru rurimi rwe ntirweguka ntiyabasha kuvuga . Umwobo w’akabuno ahasohokera umwanda akenge ni gato cyane, iyo agiye kwituma nkoresha uruteja nkasohora umwanda we”.
Akomeza agira ati “Mfite icyiciro cya kabiri ariko mbonye icya mbere Leta yanyishyurira mutuweli nkavuza umwana ariko ahandi jye nta bushobozi kuko sinabasha kwiyishyurira n’umwana, n’ubu ntunzwe n’umugiraneza wampaye icumbi nagira icyo mukorera akanangaburira”.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage Murekatete Juliet, avuga ko mu gihe inzego z’ibanze guhera ku mudugudu zibizi neza ko umuntu icyiciro arimo atagikwiye zandikira akarere kigahindurwa byaba ngombwa akishyurirwa ubwisungane mu kwivuza.
Ati “Yenda ni ukudasobanukirwa, ahere mu isibo, mu mudugudu, akagari na njyanama n’umurenge rwose iyo babigaragaje bikatugeraho turamuhindurira tukamwishyurira mutuweli kandi ntibitinda rwose”.
Umuyobozi w’Ibitaro bya Nyagatare Maj. Dr. Ernest Munyemana avuga ko ari amakosa umurwayi kwihererana indwara.
Avuga ko mu gihe umuntu arwaye cyangwa arwaje kandi bigaragara ko atishoboye adafite n’ubwishingizi yegera ibigo by’ubuvuzi agafashwa ndetse akanakurikirana inzego z’ibanze zikamufasha akavurwa cyangwa akavuza.
Agira ati “Uko yaba ameze kose iby’ibanze byose turabimukorera, tukamugira n’inama y’uko yavuza umwana mu gihe yavukanye ikibazo hanyuma akegera n’ubuyobozi kuko hari ukuntu bubafasha, mutuweri cyangwa icyiciro bakabimushakira, urumva ugenda agahisha umwana mu rugo ni amakosa akomeye rwose”.
Ubwo twakoraga iyi nkuru Nyinawandwi Epiphanie yari yamaze kubona icyemezo cy’Akagari ka Nyagatare cyemeza ko atishoboye akwiye guhindurirwa icyiciro.