Bamwe mu baturage b’Akarere ka Nyagatare bavuga ko banejejwe n’icyemezo cyo kugabanya isaha yo gusubira mu ngo ndetse n’icyo guhagarika ingendo zihuza intara n’Umujyi wa Kigali.
Babitangaje ku wakane tariki 27 Kanama 2020, nyuma y’uko Inama y’Abaminisitiri ifashe ibyemezo birimo guhagarika ingendo zihuza intara n’Umujyi wa Kigali, ndetse no kugabanya isaha yo gusubira mu ngo hagamijwe kwirinda indwara ya COVID-19.
Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 26 Kanama 2020, yafashe icyemezo cyo guhagarika ingendo z’imodoka zitwara abagenzi mu buryo rusange zihuza intara n’Umujyi wa Kigali.
Nkuranga John Bosco avuga ko nubwo bigoye ariko nanone iki cyemezo kiziye igihe. Avuga ko imibare y’abandura COVID-19 imaze iminsi igaragara mu Mujyi wa Kigali yari iteye impungenge, ku buryo guhagarika izi ngendo bitanga umutekano kuri benshi.
Ati “Ni ngombwa kuko niba imibare yari imaze kuzamuka kugera kuri 200 barenga ku munsi, ni ibintu bikomeye kubuza imodoka kujya i Kigali turabibona nk’ingamba nziza, kuko dukomeje kwinjira ahari ubwandu bwinshi twabugarukana iwacu mu ntara. Iki cyemezo jye mbona ari cyiza cyane”.
Uretse icyemezo cyo guharika ingendo zihuza intara n’Umujyi wa Kigali, Inama y’Abaminisitiri kandi yagabanyije amasaha yo kuba abaturage bageze mu ngo zabo, iva kuri saa tatu z’ijoro ishyirwa kuri saa moya z’ijoro.
Ndagijimana Jeana Bosco avuga ko ahubwo saa moya ari kera, byakabaye byiza byigijweho imbere bikaba saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.
Agira ati “Amasaha ahubwo iyo bashyira kuri saa kumi n’ebyiri kuko ni bwo haba hakibona abantu bakagera mu ngo zabo kare cyane kuko byadufasha gukumira iki cyago kitwugarije”.
Ubu ingendo zerekezaga i Kigali ziturutse mu Karere ka Nyagatare ziragarukira i Rwamagana. Abaturage b’Akarere ka Nyagatare baganiriye na Kigali Today basaba abandi kubahiriza amabwiriza asanzwe yo kwirinda COVID-19, harimo gukaraba intoki, kwambara udupfukamunwa no guhana intera.